Perezida Kenyatta si umuhuza w’u Rwanda na Uganda - Minisitiri Nduhungirehe

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe, aravuga ko abatekereje ko Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yagenzwaga no guhuza u Rwanda na Uganda bibeshya kuko atari umuhuza muri kibazo hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko u Rwanda ruzakomeza gushakira umuti w'ikibazo muri diporomasi
Minisitiri Nduhungirehe avuga ko u Rwanda ruzakomeza gushakira umuti w’ikibazo muri diporomasi

Byavugiwe mu kiganiro bamwe mu ba minisitiri bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 12 Werurwe 2019, cyavugaga ku byavuye mu mwiherero wa 16 w’abayobozi bakuru b’igihugu, umwiherero wabereye i Gabiro mu karere ka Gatsibo.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda anahita ajya i Gabiro aho yaganiriye na Perezida Kagame.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko urwo ruzinduko ntaho ruhuriye n’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda nk’uko hari ababyibazaga.

Abaminisitiri hamwe n'Abanyamakuru batandukanye mu kiganiro gikurikira umwiherero
Abaminisitiri hamwe n’Abanyamakuru batandukanye mu kiganiro gikurikira umwiherero

Yagize ati "Uruzinduko rwa Perezida Kenyatta rwari rugamije gutsura umubano uri hagati y’ibihugu byombi, baganiriye ku mibanire, ubucuruzi n’ibindi. Ibyo guhuza u Rwanda na Uganda ntaho bihuriye na rwo kuko Perezida Kenyatta atari umuhuza w’u Rwanda na Uganda".

Yagarutse kandi ku bibazo bitatu by’ingutu biri mu mubano w’u Rwanda na Uganda.

Icya mbere ngo ni Abanyarwanda bafatirwa Uganda nta mpamvu bagakorerwa iyicarubozo. Ibyo ngo binyuranyije n’amasezerano y’imigenderanire muri EAC.

Icya kabiri ngo ni inzego z’umutekano za Uganda zifasha abarwanya u Rwanda, bibumbiye mu mutwe RNC.

Icya gatatu ni kubangamira u Rwanda mu by’ubucuruzi kuko ngo hari amakamyo yo mu Rwanda apakiye ibicuruzwa yahejejwe muri Uganda nta mpamvu igaragazwa.

Nduhungirehe kandi avuze ko u Rwanda ruzakomeza gukoresha inzira ya diplomasi mu kugerageza gukemura ikibazo kiri hagati ya Uganda n’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka