
Ni inama izamara icyumweru, bikaba biteganyijwe ko izitabirwa n’abandi banyacyubahiro batandukanye baturutse hirya no hino ku isi, barangajwe imbere na Sheikh Mohammed bin Zayed Al Nahyan, igikomangoma cya Abu Dhabi.
Umuhango wo gufungura iyo nama mpuzamahanga wabaye kuri uyu wa mbere tariki 13 Mutarama 2020. Muri iyo nama hatanzwe n’ibihembo byitiriwe icyo gikomangoma (Zayed Sustainability Prize Awards), byahawe ababaye indashyikirwa mu guharanira iterambere rirambye.

Ku wa kabiri tariki 14 Mutarama 2020 biteganyijwe ko Perezida Kagame azatanga ikiganiro, aho azagaragaza uko u Rwanda rwabashije kugera ku ntego z’iterambere rirambye.
Iyi nama mpuzamahanga y’i Abu Dhabi yiga ku iterambere rirambye yatangiye muri 2008. Ni inama iberamo ibiganiro by’ingenzi bigamije kwihutisha iterambere ku rwego rw’isi.
Mu cyumweru izamara hateganyijwemo ibikorwa n’ibiganiro bitandukanye, bizatangwa n’abafata ibyemezo mu bya Politiki, abanyenganda, inzobere mu by’ikoranabuhanga n’abandi.
Bazungurana ubumenyi n’ingamba zikwiriye gufatwa zigamije kwihutisha iterambere ry’abatuye isi.
Ohereza igitekerezo
|
ikirere cya asia si shyashya batumenyere umuzehe wacu