Perezida Kagame yihanganishije Kenya kubera urupfu rwa Mwai Kibaki

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije mu kababaro n’Abanya-Kenya, ku bw’urupfu rwa Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya witabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022.

Mwai Kibaki
Mwai Kibaki

Perezida Kagame, abinyujije kuri Twitter, yihanganishije umuryango wa Kibaki n’Abanya-Kenya muri rusange, avuga ko Kibaki atazibagirana kubera kurangwa n’ubwitange mu guharanira guhuza akarere.

Yagize Ati “Nihanganishije cyane abaturage ba Kenya ndetse n’umuryango wa Perezida Kibaki. Ubwitange bwe mu guteza imbere ubukungu bwa Kenya hamwe n’uruhare rwe mu kwishyira hamwe kw’Akarere bizibukwa n’ibisekuruza byinshi.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko abaturage b’u Rwanda bifatanyije na Kenya muri iki gihe kitoroshye.

Mwai Kibaki witabye Imana ku myaka 90, yabaye Perezida wa gatatu wa Kenya asimbuye Daniel Arap Moi wari umaze imyaka 24 ku butegetsi.

Mwai Kibaki akaba yarayoboye Kenya kuva muri 2003 kugeza muri 2013.

Azahora yibukirwa kuri Politiki yo kuzahura ubukungu bwa Kenya bwari bwifashe nabi, kuvugurura uburezi, ibikorwa remezo no kubahiriza itegeko nshinga rishya.

Perezida Kenyatta, yatangaje ko Kenya ihise ijya mu cyunamo kugeza igihe Kibaki azashyingurirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka