Mu butumwa yanyujije kuri twitter, Perezida Kagame yagize ati “Mu izina rya Guverinoma n’iryanjye bwite, nohereje ubutumwa bwacu bwihaganisha Leta n’Abaturage b’u Burundi ku bw’urupfu rwa Perezida Nkurunziza. Ubu butumwa kandi bugenewe umuryango wa Perezida. Imana ibahe umugisha”.
Amakuru y’urupfu rwa Pierre Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi yatangajwe na Guverinoma y’iki gihugu ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 09 kamena 2020, bivugwa ko yagize ikibazo cyo guhagarara k’umutima.
Yari asigaje amezi abiri n’igice, agaha ubuyobozi Gen Maj. Ndayishimiye Evariste babanaga mu ishyaka rya CNDD-FDD, watorewe kuyobora u Burundi mu matora yaherukaga kuba tariki ya 20 Gicurasi 2020.
Uretse perezida Kagame, hari n’abandi bayobozi bakomeye hirya no hino ku isi bagiye bohereza ubutumwa bwo kwihanganisha abaturage b’u Burundi ndetse n’umuryango wa Nkurunziza.
Abo barimo Moussa Faki Mahamat, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Mu butumwa bwe, yagize ati “Nihanganishije Leta n’abaturage b’u Burundi ku bw’urupfu rwa Nyakubahwa Perezida Pierre Nkurunziza. Ibitekerezo n’amasengesho yanjye biri ku muryango we n’inshiti zawo”.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed na we yanditse ati “Nihanganishije umuryango wa Pierre Nkurunziza ndetse n’abaturage b’u Burundi ku bw’urupfu rwe rutunguranye”.
Mu bohereje ubutumwa bwo kwihanganisha Abarundi kandi, harimo na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, wavuze ko Pierre Nkurunziza “yakoze ubudacogora aharanira ko igihugu cye kigira amahoro n’umutekano, ndetse n’akarere muri rusange”.
Perezida wa Somalia Mohamed Abdullahi Farmajo na we yatanze ubutumwa bwe agira ati “Nihanganishije Guverinoma n’abaturage b’u Burundi. Mu izina ry’abaturage ba Somalia no mu izina ryanjye bwite, twunamiye urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza. Yari inshuti nziza ya Somalia”.
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo Felix Tshisekedi, na we yavuze ko atewe intimba n’urupfu rwa Nkurunziza amwifuriza kuruhukira mu mahoro.
Perezida wa Tanzania Dr. John Pombe Magufuli, nawe abinyujije ku rubuga rwa twitter, yihanganishije igihugu cy’u Burundi nk’umunyamuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), avugako atewe agahinda n’urupfu rwa Nkurunziza nk’umuntu waharaniye amahoro.
Kuva ku wa kabiri tariki 09 Kamena, Guverinoma y’u Burundi yahise ishyiraho iminsi irindwi yo kunamira Pierre Nkurunziza. Nubwo itariki n’umunsi azashyingurirwaho bitaramenyakana ariko, amabendera yururukijwe agezwa hagati, mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Mu kwezi kwa Kanama 2020 ni bwo Nkurunziza yagombaga guhererekanya ububasha na Perezida mushya watowe General Ndayishimiye Evariste.
Mu gihe haburaga amezi agera kuri abiri, ntiharamenyakana umuntu uba ayoboye iyi minsi ifatwa nk’inzibacyuho, ariko igenwa ry’uko abayobozi basimburana ku myanya mu Burundi, riteganya ko Perezida w’Inteko Ishinga Amateko ari we uhabwa umwanya wa Perezida.
Pierre Nkurunziza bivugwa ko ku wa gatandatu tariki 06 Kamena yitabiriye imikino ya volleyball, ariko nyuma yaje kuremba ajyanwa mu bitaro kuri uwo mugoroba.
Daily Nation yo muri Kenya yanditse ko umugore we Bucumi Denise, aho arembeye muri Kenya ari kugezwaho ubufasha bw’abaganga n’imiti yingenzi ihabwa abanduye icyorezo cya COVID-19.
Inkuru zijyanye na: Burundi
- Nyaruguru: Ntibatewe ubwoba n’ababateye bavuze ko bazagaruka
- U Burundi bwagabanyije igiciro cy’amazi n’isabune mu rwego rwo guhangana na COVID-19
- Kubura Nkurunziza ni ukubura umujyanama mukuru – Perezida Ndayishimiye
- Burundi: Pierre Nkurunziza arashyingurwa i Gitega
- Burundi: Evariste Ndayishimiye yarahiye, Musenyeri wa Gitega amusaba gucyura impunzi no gufungura amarembo y’igihugu
- Burundi: Perezida mushya ararahira kuri uyu wa Kane
- Burundi: Evariste Ndayishimiye ashobora kurahira ku wa Kane
- U Rwanda rwashyizeho gahunda yo kwifatanya n’u Burundi kunamira Nkurunziza
- Burundi: Perezida watowe agiye kurahira vuba asimbure Nkurunziza wari usigaje amezi abiri
- Burundi: Inama y’Abaminisitiri igiye kwiga ku mezi abiri Nkurunziza yari asigaje ku butegetsi
- Burundi: Pierre Nkurunziza yitabye Imana
- U Rwanda rwoherereje u Burundi ubutumwa bw’ishimwe kubera Perezida mushya
- Burundi: Ibyavuye mu matora bikomeje kutavugwaho rumwe
- Burundi: Evariste Ndayishimiye yatsinze amatora n’amajwi 68%
- Pierre Nkurunziza: Aya matora yagaragaje umwihariko
- Burundi: Imbuga nkoranyambaga zose zafunzwe ku munsi w’amatora ya Perezida
- OMS ivuga ko itazi impamvu u Burundi bwirukanye abakozi bayo
- Burundi: Indorerezi zizakurikirana amatora asigaje iminsi 9 zizashyirwa mu kato k’iminsi 14
- Burundi: Abanyamakuru 4 bagejejwe mu rukiko
- Burundi: Hari impungenge ko amatora atazakorwa mu mudendezo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kigali to day,ndabashimiye cyane kubwamakuru meza mutugezaho imanikomeze kubarinda murakoze