Perezida Kagame yayoboye Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi

Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, yageze ku cyicaro cy’Umuryango i Rusororo aho agiye kuyobora inama ya komite nyobozi (NEC) yaguye ya FPR.

Iyi nama yateranye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ikaba kandi ibaye mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana n’icyo cyorezo, hafatwa ingamba zo kugikumira, ari nako hatekerezwa uburyo bwo gukomeza ibikorwa biteza imbere igihugu.

Iyi nama Perezida Kagame yari aherutse kuyikomozaho ubwo yari mu Kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Itangazamakuru cya RBA tariki 06 Nzeri 2020.

Umunyamakuru yagarutse ku nama nk’iyi yaherukaga muri Kamena 2020 aho Umukuru w’Igihugu yavuze ku byerekeranye no kutita ku bibazo by’abaturage ndetse no gucunga nabi umutungo wa Leta nk’ikindi cyorezo cyugarije u Rwanda kigiye guhagurukirwa.

Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yasobanuye ko imiyoborere mibi ya bamwe mu bayobozi no kunyereza umutungo ari icyorezo kuko bigenda bikwira bikajya ahantu henshi. Ikindi ni uko icyorezo gifite ibyo cyambura abantu mu buzima no mu mibereho yabo.

Ati “Biriya rero niba Igihugu gitanze amafaranga miliyari 30 zigiye kubaka amashuri cyangwa amavuriro, byagombaga kubaka amashuri abiri n’amavuriro abiri, hagati aho abantu bakavanamo ayabo bakayashyira mu mifuka yabo, ugasanga bubatse ishuri rimwe n’ivuriro rimwe…, ubwo ni ukuvuga ngo abo barwayi bajyaga kuvurirwa muri ayo mavuriro cyangwa abo bana bajyaga kwiga muri ayo mashuri wababujije uburyo. Icyorezo ni uko gikora.”

Ati “Hari abantu bamwe babihinduye nk’umuco,… icyo dushaka ni uko buri wese akora mu mucyo, nta mpamvu yo gutwara iby’undi cyangwa ibya rubanda ukabigira ibyawe. Ibyo rero turaza kubirwanya kandi biraza gusobanuka, ababijyamo biraza kubagiraho ingaruka.”

Perezida Kagame yavuze ko nk’uko byaganiriweho mu nama y’ubushize, muri iyi nama nabwo bigarukwaho mu rwego rwo gukomeza kurwanya iyo mikorere mibi.

Perezida Kagame aha yari mu nama yaguye ya Komite Nyobozi y'Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw'Igihugu yateranye muri Kamena 2020
Perezida Kagame aha yari mu nama yaguye ya Komite Nyobozi y’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu yateranye muri Kamena 2020
Abitabiriye inama y'ubushize
Abitabiriye inama y’ubushize
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uko kunyereza umutungo suko Nyakubahwa perezida wacu abahemba make cg abagenera avantage zindi nkeya, kuko abagenera ibihagije byatunga n’imiryango myinshi, ahubwo gewe mba mbona ari uburyo bwo ku muvangira bamuteranya n’abaturage ngo batume bijujutira ubuyobozi bwe. Nyamara na rubanda rugufi rurabibona ko bipfira hagati kuko buri wese aba ashaka gukuramo aye. Umuti rero naha umusaza nuko uzajya afatirwa muri icyo kintu azajya akorerwa igensurwa ryimbitse ku mutungo afite ndetse n’umukekwaho utamwanditseho. kuko bize imitwe yo kujya babyandika kuri bene wabo. hanyuma akabinyagwa bigafashishwa abagomba gufashwa. Murakoze ni Lambert i Huye. Nta mpamvu yo guhisha izina, ibi bitekerezo tuba dutanga niwo mu sanzu kuri perezida wacu mu kubaka igihugu cyacu, kuko nibwo bushobozi dufite

Lambert yanditse ku itariki ya: 29-09-2020  →  Musubize

Kunyereza umutungo Icyorezo cy’unganira covid-19 biri mumpandezose mubayabozi urukundo bakundaga igihugu barusimbuje imitungo kandi bataziko hari ijisho ribabona nibahinduke basubire kumurongo wa RPF baratandukiriye bakoze ibitabaho kuko bafashe ubwonko butelereza babukura abo bugomba kuba babushyira aho inda iba inda ijya aho ubwonko bwahoze bivuga ko hasigaye hatelereza inda kandi inda irarya ariko ntiyubaka nyamuna mureke twubake igihugu cyacu turele kuvunisha president wac P K

Alias yanditse ku itariki ya: 28-09-2020  →  Musubize

Rwose ndemeranya namwe, baravangira His excellence; Hari ubwo rubanda rwo hasi rubibona, rutashyiramo logique nyinshi bagatekereza ko nawe abizi. Bahanwe bihanukiriwe ndetse ni biba ngombwa havugururwe itegeko kuko ibyaha biba ari 3 bikomeye: Kumubeshya igihe barahira, kubeshya abanyarda ndetse no kubahemukira ntibabone ibyo bagenewe.

Protogene yanditse ku itariki ya: 30-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka