Perezida Kagame yayoboye inama ya Biro Politike ya FPR Inkotanyi

Kuri uyu wa Gatanu mu nyubako ya Intare Arena, Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi na Madamu Jeannette Kagame, bifatanyije n’abanyamuryango barenga 2,000 ba FPR baturutse mu gihugu hose mu nama ya Biro Politike.

Perezida Kagame agirana ibiganiro n’abitabiriye iyi nama, bakagirwa inama, hakabaho no kunenga ndetse no kungurana ibitekerezo bigamije gukosora ahagaragara amakosa mu nzego bayoboramo.

Kuba hatumiwe abayobozi bo mu nzego zitandukanye ndetse no mu mitwe itandukanye ya Politiki, ngo ni uko bose bafite intego imwe yo guteza imbere Igihugu.

Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza abitwaza iyobokamana bakayobya abaturage.

Yavuze ko na we ubwe hari abantu bajya bamusanga bamubwira ko Imana yabamutumyeho akabatega amatwi ariko ntiyemere ibyo bamubwiye.

Impamvu atabyemera ngo ni uko abo bantu batajya baza bajya inama cyangwa bagaragaza ikosa runaka ahubwo bakaza bavuga ko batumwe n’Imana.

Ati “Mu by’ukuri Imana igiye gutuma ni jyewe yabanza gutuma kuko ari yo yabakoresheje murantora, none se kuki yabatuma inciyeho? Ni byo nababwiraga banyamuryango, ntimugashukike ngo mutwarwe kuko mutagera kure mutarahura n’ikibazo”.

Perezida Kagame yabasabye gukora ibikorwa biteza imbere umuturage kandi bigamije inyungu z’Igihugu kugira ngo zikomeze zigeze Abanyarwanda ku iterambere.

Iyi nama yitabiriwe n’abashyitsi bahagarariye imitwe ya Politike, Abaminisitiri, Abakuru b’lntara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Abanyamabanga Bakuru ba za Minisiteri bari mu muryango, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’lntara n’Umujyi wa Kigali.

Mu nshingano za Biro Politiki y’Umuryango FPR-INKOTANYI harimo gusuzuma imigambi, ibikorwa n’imikorere ya Komite Nyobozi ku rwego rw’lntara, Umujyi wa Kigali n’urw’lgihugu, no kugenzura imikorere n’imyitwarire y’abanyamuryango.

Harimo kandi kugena no kwemeza iteganyabikorwa ry’Umuryango FPR-INKOTANYI ry’igihe gito; gutanga abakandida b’Umuryango FPR-INKOTANYI mu nzego z’lgihugu zigomba gutorerwa no kugenzura imikorere y’Umuryango FPR – INKOTANYI yifashishije Komite Ngenzuzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka