Perezida Kagame yavuze ku guteza imbere umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko raporo za Duclert (y’u Bufaransa) na Muse (y’u Rwanda) zihuza byinshi by’ingenzi byashingirwaho biteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Marc Perelman na Alexandra Brangeon ba France24 na RFI i Paris mu Bufaransa, aho yitabiriye inama yahuje abakuru b’ibihugu bya Afurika na Emmanuel Macron uyoboye u Bufaransa.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze ko ibyatangajwe muri izo raporo zakozwe ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari intambwe ikomeye yo kwishimirwa n’u Rwanda ndetse na benshi bari mu Bufaransa.

Yavuze ko izo raporo zakozwe n’abantu bigenga kandi harimo uguhuza kw’ibikubiyemo byabaye, agakeka ko u Bufaransa n’u Rwanda ubu bifite amahirwe n’ishingiro ryo gusubizaho imibanire myiza nk’uko byagakwiye kuba bimeze.

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Ibisigaye twabishyira inyuma yacu wenda atari ukubyibagirwa ariko ari ukubabarira, kugira ngo dutere intambwe ijya mbere, nemeranya na byinshi bikubiye muri raporo zombi kandi hari n’ibishobora gukomeza gukorwa, ariko iby’ingenzi byagezweho kuko nk’iyo wumvise ibijyanye n’uruhare rukomeye cyane (u Bufaransa bwagize muri Jenoside), hari icyo bivuze”.

Perezida wa Repubulika yavuze ko atari we ufata umwanzuro wo gutegeka Abafaransa icyo bagomba kuvuga, gukora cyangwa gusaba imbabazi, ahubwo ko ari bo bifitiye amahitamo yo kureba igikwiye gukorwa.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibihugu byombi bikomeje kwitegura gusubizaho ambasade y’u Bufaransa i Kigali, ariko uruhare runini rukaba urwa Leta y’icyo gihugu kuba yakohereza uyihagararira i Kigali.

Yakomeje abwira abanyamakuru ba France24 na RFI ko azava i Paris aganiriye n’inzego zibishinzwe ku kibazo cy’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bari mu Bufaransa, barimo Agathe Kanziga Habyarimana umugore w’uwari Perezida w’u Rwanda.

Perezida Kagame kandi yakomeje asubiza ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho avuga ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zananiwe kugarukana amahoro.

Ku kibazo cya Rusesabagina wasabiwe guzubizwa i Burayi aho yari atuye, Perezida Kagame yavuze ko uregwa agomba kubanza kubazwa n’ubutabera ibyo yakoreye Abanyarwanda.

Abanyamakuru basoje ikiganiro babaza Perezida Kagame niba mu myaka itatu iri imbere hazabaho kongera kwiyamamariza kuba Umukuru w’Igihugu, abasubiza ko yifuza kuba Imana yakomeza kumuha ubuzima bwiza, ibisigaye bijyanye na politiki Abanyarwanda cyangwa na we ubwe bakaba ari bo bahitamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka