Perezida Kagame yavuze ku barwanya imitwe yitwaje intwaro muri DRC bakirengagiza FDLR

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yaburiye Imiryango mpuzamahanga yohereje ingabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ko kutarwanya imitwe yose irimo uwa FDLR, ari ugukemura ikibazo mu buryo bw’igicagate(butuzuye).

Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu ijambo yafashe amaze kwakira indahiro ya Minisitiri mushya w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ugushyingo 2022.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rukomeje kugaragarizwa akarengane no kugerekwaho ibinyoma, ahanini bishamikiye ku ntambara ihanganishije umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo(FARDC) ku bufatanye n’ingabo z’amahanga (MONUSCO na EAC).

Perezida Kagame avuga ko ibibazo byinshi byatangiranye no kujya muri Congo kw’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda mu mwaka wa 1994, bavugwaho kuba bakomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda badasize n’uwa Congo.

Perezida Kagame akavuga ko mu mitwe yose irwanira mu Burasirazuba bwa DRC yatumye Umuryango w’Abibumbye (UN) woherezayo ingabo, uwari ku rutonde rwa mbere ngo ni FDLR.

Perezida Kagame agira ati "Mu myaka irenga 20 ishize ingabo za UN zoherejwe muri Congo, aba mbere ku rutonde zagombaga kurwanya bari aba bajenosideri bagize FDLR, ariko nta munsi n’umwe nzi, umwe gusa, wenda mwebwe mwandusha kuwumenya, aho izo ngabo(za UN) zigeze zirwanya FDLR."

Ati "Izo ngabo(za UN) zakomeje gushyira imbaraga mu kurwanya icyamamare M23, ni byo byabaye mu mwaka wa 2012, kandi twakomeje n’ubu turacyakomeje kuburira aba bantu tuti ’murakemura ikibazo mu buryo bw’igicagate(igice kimwe), ikindi gice kizaba ikitureba twese."

Umukuru w’Igihugu avuga ko na M23 ubwayo kuyirwanya bidakemura ikibazo mu buryo burambye, ko ahubwo inzira nyayo yari iy’ibiganiro ku bijyanye n’ibibazo bya kariya gace iherereyemo, n’ubwo Leta ya Congo yabyirengagije.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko uburambe bw’ikibazo cya FDLR n’abandi bakurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo bwatumye hari ibihugu bitangira kubasanisha n’abandi Banyarwanda, bikabashyira mu gatebo kamwe k’ibyaha.

Avuga ko abayobozi b’inzego z’ubutabera b’ibyo bihugu basabwe kohereza abajenosideri mu Rwanda bakabyanga bavuga ko nta butabera buhari, ndetse yabasaba kuba ari bo babacira imanza na bwo bakinangira.

Nyamara ngo iyo hagize umujenosideri ukorera ibyaha ku butaka bw’ibyo bihugu, ari bwo ubutabera bwaho bwibuka kubacira imanza cyangwa kubohereza mu Rwanda.

Perezida Kagame avuga ko nk’uko ashakira amahoro u Rwanda ari na ko ayifuriza ibihugu by’ibituranyi birimo na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ariko na yo ikaba isabwa kwifuriza amahoro u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka