Perezida Kagame yasobanuye uburyo Uganda itahwemye gushakira inabi u Rwanda

Perezida Kagame yasobanuye neza ipfundo ry’ibibazo Abanyarwanda bakomeje guhura nabyo muri Uganda, yerekana ko bituruka ahanini ku mikoranire hagati y’umutwe ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda RNC na Uganda.

Perezida Kagame mu mwiherero wa 16 w'abayobozi bakuru b'igihugu
Perezida Kagame mu mwiherero wa 16 w’abayobozi bakuru b’igihugu

Perezida Kagame ubwo yatangizaga umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, uri kuba ku nshuro ya 16, i Gabiro mu karere ka Gatsibo, yavuze ko yakunze kutavuga cyane ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda, ariko ko agiye ‘kubamenera amabanga’ ku muzi w’ikibazo.

Perezida Kagame yavuze ko abo mu miryango y’abashimuswe ndetse n’abarekurwa bagahita birukanwa muri Uganda, bavuga ko uwo RNC (umutwe urwanya u Rwanda washinzwe n’uwitwa Kayumba Nyamwasa) isaba gukorana mu mugambi wo guhungabanya u Rwanda akabyanga ahita ashakirwa ibyaha, ku bufatanye na Uganda bamwe bagafungwa, bagakorerwa iyicarubozo, abandi bakaburirwa irengero.

Perezida Kagame yatanze urugero rw’uwitwa Rene Rutagungira, wahoze ari umusirikare mu Rwanda ariko akaza gusezererwa, wari usanzwe akorera ubucuruzi muri Uganda.

Yagize ati “abantu ba RNC, bahawe uburenganzira bwo gushaka abayoboke muri Uganda, barabegereye mu myaka nk’ibiri n’igice ishize, abasore baranga, baravuga bati twebwe dufite ibyo dukora bidutunze, ibyo ntabwo tubizi. Abandi bati ok, niba mwanze, ntabwo muzakora mutekanye muri Uganda… Ibi mvuga mbifitiye ibimenyetso ndetse nabiganiriye na perezida wa Uganda.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko abo bantu badashakira u Rwanda ikiza, bahise bavuga ko Abanyarwanda bari muri Uganda badashaka kwifatanya na bo babarwanya. Ati “Baravuze bati aba bantu baza hano, banze kutwumva, baba baje gutera ibibazo, ndetse no kwica abantu… Guverinoma ya Uganda yemeye kubikora kuko basanzwe bashyigikiye ibikorwa bya RNC byo guhungabanya umutekano mu Rwanda. Baramufunga hamwe n’abandi bari kumwe n’ubu niho akiri.”

Perezida Kagame yavuze ko ibi yabiganiriyeho imbona nkubona na Perezida Museveni wa Uganda ubwe. Yagize ati “ni cyo cyatumye mbivuganaho na Perezida Museveni ubwe, arambwira ati uyu muntu icyo bamufatiye ni uko baje kubona amakuru avuga ko hari umuntu yishe.”

N’ubwo bimeze bitya, nyuma yo kubura ibimenyetso bagiye bamuhindurira ibyaha, ubu noneho ngo hakaba haherutse kuzanwa ibyaha bishya by’uko bamusanganye imbunda.

Ikibazo kimaze imyaka irenga 20

Perezida Kagame yagarutse kandi ku mwanditsi witwa Gérard Prunier, wakunze kugaragara avuga nabi u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo. Mu gitabo yise “from genocide to continental war”, avuga mo uburyo yahuye n’uwitwa Seth Sendashonga i Nairobi muri Kenya mu 1998, hamwe n’abasirikare bakuru b’Abanya - Uganda, bakaganira ku buryo uyu mugabo yahabwa imbaraga zose harimo n’iza gisirikare, akabasha gukura ku butegetsi RPF na Kagame mu Rwanda.

Yagize ati “Uyu mwanditsi yanditse ko ibyo ari byo byatumye Seth Sendashonga apfa, kuko ngo yari ‘yarenze umurongo mu maso ya Leta y’u Rwanda’. Impamvu mvuga ibi ni ukugira ngo mbereke ko bimaze imyaka irenga 20. Hari umuntu uvuga ati ntabwo tuzabemerera. Nta byinshi mfite mbivugaho, ariko nta n’ubwo mbisabira imbabazi.”

Yagarutse kandi ku mikoranire ya Uganda na Rujugiro

Perezida Kagame yagarutse ku buryo yagaragarije perezida Museveni uburyo imikoranire ya Uganda na Rujugiro utera inkunga y’amafaranga RNC bibangamiye u Rwanda, akabanza kumubwira ko uwo mugabo atanamuzi.

Yagize ati “Namubwiye (Perezida Museveni), ko Rujugiro afite business muri Uganda, kandi mu byo akora byose, atanga amafaranga yo kuturwanya. Umunsi umwe yarambwiye ngo ntabwo amuzi … mbanza kumwereka ko amuzi”.

“Yarambwiye ngo ikibazo namwe Abanyarwanda mukeneye kumenya gutandukanya politiki na business. Maze ndamushimira ndagenda.”

Perezida Kagame yerekanye uburyo hari ubwo politiki na business bidatandukanywa agira ati “Niba umunti ari guha amafaranga umutwe ngo uze guhungabanya umutekano mu gihugu, ndakeka iyo atari business isanzwe. Naramubwiye nti ibi ndabikurekeye ubikemure uko ubyumva, kuko birabera mu gihugu cyawe.”

Perezida Kagame avuga kandi ko yabajije Perezida Museveni ikibazo yaba afite ku Rwanda maze akagikemura ariko ntiyagira icyo amusubiza.

Ati” Niba hari ikintu urega u Rwanda ndasubira mu Rwanda maze ngikemure. Niba ntanakizi ndasubira mu rugo mbaze, ariko nta nakimwe yambwiye. Naramubwiye nti njye naguhaye ibi bintu byose… bimwe umbwira ko utabizi, ibindi ukampa ibisobanuro. Ndamubwira nti ndabikurekeye ngo ubikemure. Twebwe dukeneye gushyira imbaraga ku byo tugomba kuzishyiramo, aribyo iterambere, kurinda abaturage bacu n’ibindi nk’ibyo.”

Perezida Kagame yashoje yibutsa ko umuntu ashobora gutoteza Abanyarwanda, akaba yanabakorera iyicarubozo ariko ko hari ibidashoboka.

Yagize ati “Nta muntu n’umwe, aho ariho hose, ushobora kumfukamisha. Kuko gupfukama ni amahitamo. Kuri njye ntabwo bishoboka. Ndakeka ko ku gihugu cyacu bidakwiye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Igitekerezo cyajye nuko muzehe wacu akunda amahoro na ho museveni yashatse kumubera iryarya asanga undi nawe arumuntu ukurikirana cyane nikijye mbona nishari amugirira kuko presedent wacu paul kagame ntahumeka gushakira urwanda icyaruteza imbere ikindi ntampanvu yoguphukamira umuntu nkawe uzaphukamire imana yawe.abanyarsanda nimureke dushirehemwe twiyubakire igihugu bibashuka babajyana mwishamba ngomujye gupha kandi murwagasabi ntawuhejwe nuwakoze ibibi azaze asabe imbabazi president wacu azazibaha nabakoze gonocide barazihawe.mugire urukundo ishaka nubutwari FPR yooooo

Rwiririza yanditse ku itariki ya: 8-04-2019  →  Musubize

ndakwemera papa nta mpamvu yo gupfukamira izo ngegera Imana yonyine niyo yo gupfukamira

qween yanditse ku itariki ya: 9-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka