Perezida Kagame yashimye uruhare rwa NEPAD mu guteza imbere Afurika

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Akanama k’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cy’Ikigega cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe gishinzwe iterambere (AUDA-NEPAD) yitabiriye inama ya 20 y’uwo muryango w’Ubufatanye mu iterambere rya Afurika (NEPAD).

Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo nama, Perezida Kagame yavuze ko iyi myaka 20 ishize ifite igisobanuro gikomeye ku mavugurura yakozwe agamije kwihutisha iterambere rya Afurika.

Yavuze ko muri Gicurasi mu mwaka wa 2001 aribwo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (African Union) washyizweho usimbuye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA).

Nyuma y’amezi abiri muri Nyakanga muri uwo mwaka wa 2001 hahise hashyirwaho umuryango wa NEPAD ugamije kurandura ubukene no kujyanisha ubukungu bwa Afurika n’ubw’isi no kwimakaza imiyoborere myiza kuri uwo mugabane.

Perezida Kagame yashimiye abayobozi bagize uruhare mu gutangiza uwo muryango barimo abayoboraga ibihugu bya Algeria, Misiri, Nigeria, Senegal, na Afurika y’Epfo.

Yavuze ko mu myaka yakurikiyeho uwo muryango wagiye waguka, ndetse ukomeza mu nzira iganisha ku ntego wiyemeje.

Ati “Izo ntego n’indangagaciro za NEPAD ni zo zagendeweho mu mavugurura yakozwe mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe mu myaka myinshi ishize, kandi byatanze umusaruro.

Ibyo byatumye NEPAD ikomeza kwaguka, maze muri 2018 ihinduka Ikigega gishinzwe Iterambere rya Afurika.

NEPAD kandi ni rwo rwego ruri ku isonga mu guharanira ko Afurika izagera ku ntego yiyemeje mu mwaka wa 2063.

Perezida Kagame yashimiye abafatanyabikorwa bafashije NEPAD kugera ku ntego zayo mu myaka 20 ishize, baba abo muri Afurika no hanze ya Afurika.

Yahamagariye ibihugu bigize uyu muryango wa Afurika yunze Ubumwe gukomeza gushyigikira intego Akanama gashinzwe kwiga ku cyerekezo cya NEPAD kiyemeje harimo nko guteza imbere ndetse no koroshya ibijyanye n’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka