Perezida Kagame yashimye uruhare rw’abajyanama be mu iterambere ry’u Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku cyumweru tariki 22 Nzeri 2019 ubwo yari i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yahuye n’abagize inteko y’abajyanama be n’aba Guverinoma y’u Rwanda muri rusange barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga, abashimira uruhare rukomeye bagira mu iterambere ry’u Rwanda.

Perezida Kagame ari muri Amerika aho yitabiriye inama y’inteko rusange ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye.

Aganira n’abo bajyanama (Presidential Advisory Council – PAC), Perezida Kagame yabashimiye igihe kirekire bamaze bakorana n’u Rwanda kuva mu gihe ibintu bitari bimeze neza mu gihugu kugeza ku iterambere rugezeho ubu.

Ati “Kuva icyo gihe twakoze amateka meza. Twariyubatse twigeza aho twifuzaga kugera.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko nta gushidikanya guhari ku ruhare rwabo mu guteza imbere u Rwanda kuko kuva mu myaka myinshi ishize bakorana n’u Rwanda rutahwemye gutera imbere.

Yavuze ko ibyagezweho byose byaturutse mu gukora cyane, ku isonga hatekerezwa ku cyateza imbere abaturage b’u Rwanda.

Ati “Uyu munsi dufite inkuru nziza y’aho igihugu kigeze mu iterambere. Turacyafite urugendo ariko ibimaze kugerwaho birashimishije kandi turacyari mu nzira nziza yo kubigeraho.

Perezida Kagame yavuze ko ibi atari amagambo ahubwo ko abasura u Rwanda bakaganira n’abaturage baba abo mu mujyi nka Kigali ndetse n’abo mu bice by’icyaro biyumvira ubuhamya bw’abo baturage bw’uko u Rwanda rwateye imbere.

Ati “Bakubwira uko bari babayeho mbere, aho bageze ubu, n’uko byagenze kugira ngo babashe kuhagera.”

“Bamwe muri bo bavutse mu myaka 25 ishize, cyangwa se bari bafite imyaka iri munsi y’icumi. Bamwe nta cyizere cyo kubaho bari bafite, batazi ko bazabasha no kujya ku ishuri, batanazi niba bazabasha kubaho imyaka 25.”

“Ubu abo bantu bariho, ni urubyiruko, abandi ni abagabo n’abagore babayeho neza kandi batanga ubuhamya bw’uburyo bishimiye kuba mu Rwanda nk’uko n’abandi babayeho hirya no hino ku isi.”

Perezida Kagame yagarutse ku ruhare rw’Abanyarwanda ubwabo mu kwiteza imbere, avuga ko bishyize hamwe, bunga ubumwe, barakora cyane. Yavuze ko mu Rwanda urugamba rw’iterambere rukomeje, ndetse ko Abanyarwanda barushaho gutera imbere mu gihe ahandi hirya no hino ku isi harangwa ibibazo bitoroshye.

Perezida Kagame yashimiye by’umwihariko abo bajyanama be n’aba Guverinoma y’u Rwanda barimo Abanyarwanda n’impuguke z’abanyamahanga kuko asanga amateka u Rwanda rwakoze haba mu gihugu imbere ndetse no mu mahanga yaragezweho ku bw’ubufatanye bwabo n’uruhare rwabo muri rusange.

Ati “Twabigezeho dufatanyije. Abanyarwanda barishimye. Ubishidikanyaho agende ababaze.”

Muri gahunda y’inama y’inteko rusange ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye, biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere tariki 23 Nzeri 2019, Perezida Kagame yitabira inama ikomeye yiga kuri gahunda y’ubuvuzi kuri bose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka