Perezida Kagame yashimiye Roch Marc Christian Kaboré wongeye gutorerwa kuyobora Burkina Faso

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije ishya n’ihirwe mugenzi we wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré, wongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu, anamwizeza ubufatanye mu gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Amatora muri Burkina Faso yabaye tariki 22 Ugushyingo 2020, Roch Marc Christian Kaboré akaba yaregukanye intsinzi ku majwi 57,87%. Atorewe kuyobora manda ya kabiri nyuma y’indi manda y’imyaka itanu yari ashoje kuva muri 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka