Perezida Kagame yashimiye Minisitiri mushya w’Ubutabera wemeye inshingano ziremereye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2021 yakiriye indahiro ya Minisitiri mushya w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja.

Dr. Emmanuel Ugirashebuja
Dr. Emmanuel Ugirashebuja

Perezida Kagame yavuze ko inshingano Minisitiri w’Ubutabera yemeye ziremereye, akaba yemeye gukomeza gukorera u Rwanda nk’umwe mu bagize Guverinoma.

Perezida Kagame ati “Ndamushimira kuba yaremeye iyi mirimo, ndanamwifuriza imirimo myiza.”

Umukuru w’Igihugu kandi yasabye abazakorana na we gufatanya bagamije gukemura ibibazo bitandukanye.

Yibukije abayobozi na Guverinoma muri rusange ndetse na za minisiteri ko Abanyarwanda babategerejeho byinshi, by’umwihariko mu byerekeranye n’ubutabera, Abanyarwanda bakaba bakeneye guhabwa ubutabera mu bibazo bafite.

Umukuru w’Igihugu asanga Dr. Ugirashebuja inshingano yahawe azazishobora kuko n’ubundi yari asanzwe akora mu byerekeranye n’ubutabera.

Perezida Kagame yijeje Dr. Ugirashebuja ubufatanye mu gukemura ibibazo Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange bahura na byo.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyize Dr. Emmanuel Ugirashebuja ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, tariki 17 Nzeri 2021.

Dr. Emmanuel Ugirashebuja yasimbuye Johnston Busingye wari umaze imyaka umunani (kuva muri Gicurasi 2013) ari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta akaba aherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

Dr. Ugirashebuja wagizwe Minisitiri w’Ubutabera, yabaye Perezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse akaba yaranayoboye Ishami ry’Amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda.

Kurikira ijambo Perezida Kagame yavugiye muri uyu muhango:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka