Perezida Kagame yasabye ibihugu bya Afurika guteza imbere ibikorwa remezo

Perezida Paul Kagame yahamagariye ibihugu bya Afurika kwegeranya ubushobozi bukenewe mu rwego rwo kuziba icyuho mu bikorwa remezo, nk’inzira yo kugaragaza ubushobozi bw’iterambere uyu mugabane wifitemo no guteza imbere abaturage.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje ku wa Kane mu nama ya kabiri yiga ku Ishoramari mu Bikorwaremezo ku Mugabane wa Afurika iri kubera i Dakar muri Sénégal.

Iyi nama y’iminsi itatu iyobowe na Perezida Macky Sall wa Senegal, igamije gushakira hamwe ubushobozi bw’imishinga yo guteza imbere ibikorwa remezo ku rwego rw’Akarere binyuze muri gahunda zo guteza imbere ibikorwa remezo muri Afurika zishamikiye ku muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Perezida Kagame, akanaba Umuyobozi Mukuru wa Komite y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ishinzwe gutanga icyerekezo muri gahunda ya AUDA-NEPAD ishamikiye ku muryango wa Afurika yunze Ubumwe, yagaragaje ko hakenewe byihutirwa amikoro yo gutera inkunga imishinga itandukanye y’ibikorwa remezo ihuza umugabane wa Afurika no kuzamura ubucuruzi.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko nubwo hari ibikorwa by’iterambere byagezweho mu myaka yashize ariko hakiri icyuho kinini mu bigomba gukorwa.

Ati: “Mu myaka ishize, hari intambwe nziza yatewe. Ibyo ntitubishidikanyaho. Ariko icyuho mu bikorwaremezo Nyafurika kiracyagaragara. Kugira ngo tuzibe icyo cyuho mu buryo bwiza, kwegeranya ubushobozi bwa hano iwacu ni ingenzi cyane”.

Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu gahunda ya AUDA-NEPAD muri 2017 yatangije Gahunda ya 5% k’ibikorwa byo kongera ishoramari ry’ibigo byubaka ibikorwa remezo bya Afurika.

Ati: “Iyi nama ni umwanya wo kongerera ubu bushobozi duhuriyeho, mu gufatanya n’abikorera, kugira ngo ibikorwa remezo byacu birusheho gukorana n’amabanki. Ibyo bizatuma tugira ibikorwaremezo byuzuye, byizewe kandi birambye”.

Yakomeje agira ati: “Kuri Afurika, bivuze kugabanya ikiguzi cyo gukora ubucuruzi, kuzamura ubucuruzi bwa hano iwacu, no kurushaho guhangana na birantega zo mu gihe kiri imbere. Icyo nasorezaho, ibikorwaremezo ni inzira igana ku iterambere n’amahirwe ku baturage bacu”.

Perezida Kagame yagaragaje ko na none, kubaka ibikorwa remezo bya Afurika bisaba gukorana bya hafi, nka leta ndetse n’abikorera. Ibi bikaba bifasha guhuriza hamwe ubushobozi bufatika bwo koroshya ubucuruzi ku mugabane wa Afurika.

Ati: “Ni bimwe mu byerekezo byacu byagutse, nk’uko bigaragara muri Gahunda ya 2063, kugira ngo twubake Afurika itekanye kandi itere imbere kuri twese. Reka dufate uyu mujyo, kugirango dutere imbere byihuse tugana ku ntego dusangiye”.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Gukomeza umujyo w’ibikorwaremezo byo ku rwego rw’Isi muri Afurika. Iya mbere na yo yigaga ku ishoramari mu bijyanye n’ibikorwaremezo muri Afurika yabereye i Dakar muri Sénégal yakirwa na Perezida Macky Sall muri Kamena 2014.

Perezida Kagame na bamwe mu bayobozi bitabiriye iyi nama bafashe ifoto y'urwibutso
Perezida Kagame na bamwe mu bayobozi bitabiriye iyi nama bafashe ifoto y’urwibutso

Iy’uyu mwaka, ibaye mu gihe umugabane wa Afrika ukomeje guhangana n’ibyuho byo kutagira ibikorwaremezo bihagije. Kugeza ubu, abantu miliyoni 600 ku mugabane wa Afurika ntibagerwaho n’amashanyarazi mu gihe Abanyafurika 28% bonyine ari bo gusa bagerwagaho na murandasi mu mpera za 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka