Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we w’u Burundi

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 05 Werurwe 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye(Village Urugwiro) intumwa z’i Burundi ziyobowe na Minisitiri waho ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko Minisitiri Ezéchiel Niyibigira ushinzwe Umuryango EAC akaba n’Intumwa yihariye, hamwe n’abo bari kumwe, bazanye ubutumwa bwa Perezida w’u Burundi, ariko ibikubiyemo bikaba bitatangajwe.

Village Urugwiro igira iti "Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’u Burundi ushinzwe Umuryango wa EAC akaba n’Intumwa yihariye Ezéchiel Niyibigira, hamwe n’itsinda ayoboye bakaba baje mu Rwanda bamuzaniye ubutumwa bwa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi".

Perezida Ndayishimiye ni we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri uyu mwaka.

Umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi ukomeje kuzahuka nyuma y’uko wari warajemo agatotsi mu mwaka wa 2015 mu gihe cy’ubutegetsi bw’uwari Perezida Pierre Nkurunziza witabye Imana.

Muri iyi minsi ikibazo cy’intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) kirimo guhuza inshuro nyinshi abakuru b’ibihugu bigize Akarere, na byo bikaba bikekwa ko biri mu butumwa bwoherejwe na Perezida Evariste Ndayishimiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka