Perezida Kagame akigera ku kibuga cy’indege yakiriwe na mugenzi we Hakainde Hichilema.
Kuri Twitter Perezida wa Zambia Hakainde, yifurije ikaze Perezida Kagame.
Ati: “Ikaze kuri Nyakubahwa Paul Kagame w’u Rwanda, k’ubw’uruzinduko muri Zambia.”
Hakainde yasoje ubu butumwa bwe akoresha ikinyarwanda n’andi magambo yo mu rurimi rw’ikibemba ati “Murakaza neza, Mwaiseni, Mwatambulwa.”
Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Zambia byabitangaje, abakuru b’ibihugu byombi baraza kugirana ibiganiro biza gukurikirwa no guhagararira umuhango wo gusinya amasezerano arindwi y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Turabakunda kandi tuzakomeza tubakunde murakoze
Turabakunda kandi tuzakomeza tubakunde murakoze