Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE)

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022 yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan.

Perezida Kagame uri i Abu Dhabi, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu biteganyijwe ko yunamira Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan wari perezida w’iki gihugu witabye Imana mu kwezi gushize afite imyaka 73, ndetse arageza ubutumwa bw’akababaro kuri Perezida Sheikh Mohamed Bin Zayed Al Nahyan.

Iki gihugu kiracyari mu minsi 40 y’icyunamo.

Sheikh Khalifa yari Perezida w’iki gihugu guhera mu 2004. Ashimirwa uruhare rwe mu gutuma igihugu kirushaho kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga.

Perezida Kagame yaherukaga kugirira uruzinduko muri UAE muri Nzeri umwaka ushize ubwo yitabiraga inama itegurwa n’Umuryango wo mu Busuwisi uzwi nka ‘WPC Foundation’ yiga kuri Politiki y’ububanyi mpuzamahanga n’ubukungu, inama yabereye i Abu Dhabi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka