Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Koreya y’Epfo

Perezida Kagame yageze i Seoul muri Koreya y’Epfo aho yitabiriye inama ya mbere ihuza iki gihugu n’ibihugu bya Afurika, yiswe Korea-Africa Summit.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa X, rw’Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, Umukuru w’Igihugu yageze I Seoul kuri iki Cyumweru tariki 2 Kamena 2024.

Iyi nama ihuza Afurika na Korea y’Epfo iteganyijwe hagati ya tariki 4-5 Kamena 2024, aho izayoborwa na Perezida w’icyo gihugu, Yoon Suk Yeol ku bufatanye n’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, Mohamed El Ghazouanu usanzwe ari Perezida wa Mauritanie.

Abazayitabira barimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za Afurika, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abandi batandukanye.

Iyi nama izabera mu nyubako nini cyane muri iki gihugu izwi nka KINTEX International Exhibition Center, iherereye mu Mujyi wa Goyang, mu Karere ka Ilsanseo-gu, mu Ntara ya Gyeonggi-do.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azatanga ikiganiro ubwo iyi nama izaba ifungurwa, hakaba hari n’ibiganiro bizatangwa n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma bazaba bitabiriye.

Biteganyijwe ko bazaganira ku guharanira ahazaza heza hahuriweho, ubukungu busangiwe burambye ndetse n’ubufatanye.

Iyi inama ifite insanganyamatsiko igaruka ku guharanira ejo heza ariko ibihugu bitandukanye bifatanyije, igamije ku kurebera hamwe uburyo izo nzego za Afurika zafatanya na Koreya y’Epfo mu iterambere risangiwe.

Izigirwamo ingingo zigamije guhuza imbaraga hashakwa ibisubizo bizafasha kugera ku iterambere rirambye, binyuze mu guhangana n’ibibazo birimo imihindagurikire y’ibihe n’iby’inzara.

Iziga kandi ku bindi bibazo bibangamiye iterambere ry’ibihugu cyane cyane ibyo muri Afurika, nk’ibituma ibicuruzwa bitagera ku babikeneye uko byifuzwa, ibibazo bituma abaturage badahabwa serivisi z’ubuvuzi bugezweho uko bikwiriye n’ibindi.

Uretse ibyo, hazabaho n’ibindi biganiro ku ruhande bigaruka ku ngingo zitandukanye nko guteza imbere ubuhinzi, ubucuruzi, ikoranabuhanga no kwimakaza guteza imbere ibikorwa byo gutera amashyamba.

Ni ingingo kandi zirimo ku guteza imbere ibijyanye n’inkingo na serivisi z’ubuvuzi, ubukerarugendo, ingufu cyane cyane izitangiriza n’ibindi.

Ubwo iyi nama izaba iri kuba, biteganyijwe ko kandi Perezida Kagame azanasura Kaminuza ya Yonsei yo muri iki gihugu, aho azahabwa Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) y’icyubahiro mu Ishami rya ’Public policy and Management’.

Yonsei University ni kaminuza ikomeye cyane kuko ari imwe muri eshatu zikomeye muri iki gihugu kimaze gutera imbere mu bukungu bushingiye ku bumenyi.

Ni kaminuza yashinzwe mu 1885, ikaba imaze gushinga ibigo by’ubushakashatsi bigera ku 178 mu nzego zitandukanye.

U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano wihariye na Korea y’Epfo ushingiye mu ngeri zitandukanye, zirimo Politiki na Dipolomasi, Ubutwererane n’Ubufatanye muri gahunda zo guteza imbere ubukungu bw’Abanyarwanda.

Umubano w’u Rwanda na Korea y’Epfo watangiye mu 1963. Ibihugu byombi bifatanya cyane mu bijyanye n’Ubuhinzi, Uburezi, guteza imbere Ikoranabuhanga mu buvuzi, Ikoranabuhanga n’ibindi.

Ibihugu byombi kandi biherutse gusinyana amasezerano mu nzego ebyiri arizo ubujyanama mu bya Politiki, ndetse n’Ubufatanye muri gahunda y’ikigega cy’Ubutwererane mu Iterambere ry’Ubukungu. Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali muri Kanama umwaka ushize wa 2023.

Muri 2020 nabwo kandi Korea y’Epfo yari yasinyanye n’u Rwanda amasezerano yemerera buri gihugu gukoresha ikirere cy’ikindi. Ni amasezerano azwi nka Bilateral Air Services Agreement.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka