Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Gen. Muhoozi Kainerugaba

Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, yakiriye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

Gen. Muhoozi usanzwe ari n’umujyanama wa Perezida Museveni, yageze i Kigali mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Mbere, ibiganiro bye na Perezida Kagame bikaba byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byabitangaje.

Ubwo yari ageze mu Rwanda, Lt Gen Muhoozi yakiriwe n’abayobozi bo muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda hamwe n’abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda.

Ni uruzinduko rwa kabiri agiriye mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2022, dore ko yahaherukaga tariki 22 Mutarama 2022, icyo gihe agirana ibiganiro na Perezida Kagame, byibanze ku kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Ni ibiganiro yakunze kugaragaza ko byatanze umusaruro abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, kuko nyuma y’ibyo biganiro hagiye hatangazwa gahunda zijyanye no koroshya ubuhahirane bw’ibihugu byombi no gufungura imipaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka