Perezida Kagame yageze muri Samoa ahabera inama ya CHOGM

Perezida Paul Kagame yageze mu mujyi wa Apia, mu murwa mukuru wa Samoa, aho yitabiriye inama ya CHOGM ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.

Akigera muri iki gihugu giherereye rwagati mu nyanja ya Pasifika y’Amajyepfo, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije, Tuala Tevaga Iosefo Ponifasio, akaba na Minisitiri ushinzwe Imisoro na Gasutamo.

Perezida Kagame kandi, mu masaha y’umugoroba, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Fiamē Naomi Mata’afa, ibiganiro byabo bikaba byibanze ku kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi, u Rwanda na Samoa.

Inama ya CHOGM iterana buri myaka ibiri, iyaherukaga ikaba yarabereye mu Rwanda muri Kamena 2022. Perezida Kagame ni we wari ku buyobozi bwa Commonwealth kuva icyo gihe muri 2022.

Samoa ni yo isimbura u Rwanda ku mwanya w’ubuyobozi bwa Commonwealth muri iyi nama ya CHOGM ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango, irimo kubera i Apia, mu murwa mukuru w’iki gihugu. Ni inama irimo kuba guhera tariki ya 21 kugeza tariki 26 Ukwakira 2024.

Igihugu cya Samoa kigizwe n’ibirwa byinshi, icyakora ibirwa bibiri ni byo binini, kuko byihariye 99% by’ubuso bugize iki gihugu, naho ibindi 7 bisigaye bigasigarana 1%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka