Perezida Kagame yageze i Davos, yitabira ibiganiro kuri Siporo

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022 yageze i Davos mu Busuwisi, aho yitabiriye ihuriro ry’ubukungu ku isi, ndetse ku gicamunsi yitabiriye kimwe mu biganiro byaryo byagarukaga kuri Siporo nk’imbaraga zihuza abantu benshi.

Ni ibiganiro byitabiriwe nanone n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) Gianni Infantino, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) na Arsène Wenger wabaye umutoza w’Ikipe ya Arsenal kuri ubu akaba ashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA.

Ibyo biganiro kandi byanitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikipe ya San Diego Wave FC Jillian Anne Ellis, umunyezamu wa Chelsea yo mu Bwongereza n’Ikipe y’Igihugu ya Senegal Édouard Mendy ndetse na Ronaldo Luís Nazário de Lima wamenyekanye nka “O Fenômeno” akaba n’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Masaï Ujiri, umwe mu batangije gahunda ya Giants of Africa ndetse akaba ari na Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors ikina muri NBA muri Leta Zunze za Amerika, ikiganiro cyagarutse ku ngingo zinyuranye ziganje ku mukino wa Basketball, Perezida Kagame yavuze ko aho ibihe bigeze gushora imari muri siporo bifite inyungu ku bukungu n’imibereho myiza y’abaturage, bityo ko hakenewe ubufatanye bwa Leta, abikorera ndetse n’imiryango ya sosiyete sivile.

Ati: “Siporo ntikiri iyo kwishimisha gusa, ahubwo yahindutsemo urwego rwo gushoramo imari, aho abantu bashobora gushora bakunguka, ariko nanone ikirenze kuri ibyo ni ukuba wumva ko uri gutanga umusanzu wawe mu iterambere ry’umuryango binyuze mu mpano n’ibindi. Bityo rero abikorera barimo n’imiryango iharanira inyungu kuko intego y’iyo miryango ni uguteza imbere imibereho y’abaturage kuko yishimira kubigiramo uruhare, kandi ndatekereza nta handi haruta muri siporo hatuma ubigeraho.”

Wenger, Infantino, Ronaldo, Mendy, bari mu batanze ikiganiro
Wenger, Infantino, Ronaldo, Mendy, bari mu batanze ikiganiro

Biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri Perezida Kagame, ageza ikiganiro ku bitabiriye iri huriro, kijyanye n’intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rya Afurika.

Umukuru w’igihugu kandi azitabira ikiganiro kizaba kirimo Bill Gates n’abandi bayobozi ku rwego rw’ubuzima. Azitabira ikiganiro kivuga ku buryo bwo kwitegura guhangana n’ibindi byorezo byavuka bikibasira isi. Azagirana kandi ikiganiro n’itangazamakuru aho azaba ari kumwe n’umuyobozi w’ikigo cya Pfizer kizobereye mu gukora inkingo zirimo n’urwa Covid-19 cyakoze gifatanyije na BioNTech. Hazanatangarizwa ubufatanye bushya mu by’ubuvuzi.

Iri huriro mpuzamahanga ry’ubukungu rya Davos ryari rimaze imyaka ibiri ridaterana imbonankubone kubera icyorezo cya Covid-19, ibiganiro byaryo bikazasozwa ku wa Kane tariki 26 Gicurasi aho rizitabirwa n’abantu babarirwa mu 2,500 barimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abayobozi b’ibigo bikomeye ku isi, abanyamakuru n’abandi batandukanye.

Iri huriro rizaganirirwamo ingingo zitandukanye nk’intambara ya Ukraine yagize ingaruko mu rwego rw’ubukungu ku isi yose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka