Perezida Kagame yageze i Arusha mu nama ya EAC

Perezida Kagame yageze i Arusha muri Tanzaniya, kuri uyu wa gatanu tariki 01 Gashyantare 2019, mu nama ya 20 isanzwe y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), inama ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Duharanire gushyira hamwe mu bukungu, ukubana neza ndetse no mu bya politiki mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruhabwa ubuyobozi bwa EAC rusimbuye Uganda
Biteganyijwe ko u Rwanda ruhabwa ubuyobozi bwa EAC rusimbuye Uganda

Iyi nama ihuza abakuru b’ibihugu bitandatu bigize uyu muryango, iraganira ku ntambwe yatewe mu iterambere mu by’ingenzi, ikaba ari inama yabanjirijwe n’indi idasanzwe y’abaminisitiri bo muri EAC, yafashe imyanzuro kuri zimwe mu mpinduka mu miyoborere y’ibice bitandukanye bigize uyu muryango.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame ahabwa ubuyobozi bw’ umuryango asimbuye umuyobozi wa Uganda, mu gihe Kenya yo ifata umwanya w’ ubwanditsi mu nama zose z’umuryango.

Umuryango w’Uburasirazuba bw’Afurika EAC, washinzwe mu 1976, ukaba ugizwe n’u Burundi, Kenya, Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzaniya na Uganda.
Inama nk’iyi yaherukaga yabaye mu 2018 ibera i Kampala muri Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka