Perezida Kagame yagarutse ku mpamvu Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique

Perezida wa Repubulika Paul Kagame wagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique kuva ku wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, yabwiye Itangazamakuru ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu ku bw’ubutumire bwa Leta yacyo.

Perezida Kagame na Nyusi baganiriye n'Itangazamakuru
Perezida Kagame na Nyusi baganiriye n’Itangazamakuru

Mu byo Abakuru b’ibihugu byombi bagezeho kuri uyu wa Gatandatu(umunsi wa kabiri w’uruzinduko), harimo kubanza kuganiriza itangazamakuru no kwizihiza Umunsi ngarukamwaka w’Igisirikare ukomeye muri icyo gihugu witwa ‘Army Day’.

Perezida Kagame avuga ko ingabo z’u Rwanda zitagiye muri Mozambique, mu ntara ya Cabo Delgado ku bw’impanuka, kandi ko zitazagumayo iteka ryose.

Perezida Kagame yagize ati “Abatekereza ko twatumiwe cyangwa twishyuwe kubera ibyo turi gukora, nari kwishimira ko ari ko byamera. Ikibazo cyari icya Mozambique ni yo yadutumiye. Tuzakomeza gukorana, dukeneye inshuti zo gukorana na Mozambique. U Rwanda ruri gutanga uwarwo musanzu.’’

Perezida Kagame muri Sitade y'i Pemba muri Mozambique, yifatanyije n'icyo gihugu kwizihiza Umunsi w'Ingabo
Perezida Kagame muri Sitade y’i Pemba muri Mozambique, yifatanyije n’icyo gihugu kwizihiza Umunsi w’Ingabo

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi na we yabishimangiye mu kiganiro n’itangazamakuru, ko Mozambique ari yo yifuje ingabo z’u Rwanda kugira ngo zifatanye n’iz’icyo gihugu kurwanya ibyihebe.

Ubwo u Rwanda rwatangazaga ko ingabo zarwo zigiye muri Mozambique, hari ababihuje no kuba rufitanye umubano n’u Bufaransa kugira ngo rujye kurinda ibikorwa byabwo by’ubucukuzi bwa Gaz muri Cabo Delgado.

Iyi ntara ifite Gaz karemano nyinshi mu butaka bwayo, ikaba irimo gucukurwa na Sosiyete y’Abafaransa yitwa TOTAL. Ni ishoramari rivugwa ko rifite agaciro ka miliyari 20 z’amadolari ya Amerika (aragera kuri miliyari ibihumbi 20 z’amafaranga y’u Rwanda).

Ku itariki ya 09 Nyakanga uyu mwaka, ni bwo ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bagera ku 1,000 boherejwe muri Mozambique guhashya ibyihebe bya Kiyisilamu, byari bimaze imyaka isaga itatu muri Cabo Delgado.

Perezida Filipe Nyusi avuga ko Mozambique ari yo yatumiye u Rwanda kugira ngo rubafashe kugarukana amahoro
Perezida Filipe Nyusi avuga ko Mozambique ari yo yatumiye u Rwanda kugira ngo rubafashe kugarukana amahoro

Leta ya Mozambique ivuga ko abaturage barenga 3,000 bari bamaze kwicwa n’ibyo byihebe, abagera ku bihumbi 800 bari barahunze, ndetse n’ibikorwa by’ubucukuzi bwa Gaz byarahagaze.

Ihungabana ry’umutekano muri Cabo Delgado ryatangiye muri 2017, ubwo umutwe w’Iterabwoba witwa Jamaat Ansar al-Sunnah wagabye ibitero mu turere dutandukanye tugize iyo ntara, ari two Palma, Mocimboa da Praia, Muidube, Nagande ndetse n’ibirwa byitwa Quefuque, Vamuzi na Metundo.

Abaturage bishimiye ubufatanye bw'u Rwanda na Mozambique
Abaturage bishimiye ubufatanye bw’u Rwanda na Mozambique
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka