Perezida Kagame yagaragarije Isi uburyo bwo gutsinda ingaruka za COVID-19

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020 yagejeje ijambo ku Nama y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteranye ku nshuro yayo ya 75 ikaba iteraniye i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ni inama yitabiriwe n’umubare muto, abandi bayikurikira ndetse batanga n’ubutumwa bwabo hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda na we yagejeje ku bitabiriye iyo nama ubutumwa bwe bwatanzwe hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko iyi sabukuru yizihizwa ku nshuro ya 75 ibaye mu bihe bikomereye umubumbe w’isi ndetse n’abawutuyeho bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi.

Yagize ati “Icyorezo cya COVID-19 kimaze guhitana hafi miliyoni imwe y’abantu ku isi, abandi babarirwa muri za Miliyoni amagana kibashora mu bukene batari biteze.

Icyakora n’ubwo Isi yahuye n’ibi bihe bigoye, Perezida Kagame yagaragaje ko abantu badakwiye kwiheba ngo bumve ko isi yabarangiriyeho, kuko hari izindi nzira zo guhangana n’iki cyorezo no kugitsinda.

Mu bintu Perezida Kagame avuga ko isi yarushaho kwitaho bikayiteza imbere harimo kubaka ubushobozi bw’inzego zaba izo mu bihugu imbere ndetse n’inzego mpuzamahanga. Muri izo nzego zikwiye kubakirwa ubushobozi harimo iz’abakora ibyerekeranye na Siyansi no guhanga udushya.

Ati “Abaturage na za Guverinoma bakwiye gushora imari muri izo nzego baharanira iterambere ry’umuturage.”

Perezida Kagame yashimye intambwe imaze gutera mu kubakira abagore ubushobozi, ariko agaragaza ko hakiri byinshi Isi ikwiriye gukora mu guteza imbere umugore, kuko natera imbere n’isi izatera mbere.

Yongeye kwibutsa amahanga gukomeza kubahiriza amasezerano ibihugu byagiye byiyemeza mu rwego rwo kurwanya imihindagurikire y’ikirere. Ibi ngo nibyitabwaho bizagabanya ubushyuhe bukabije bw’Isi, bityo ibikorwa by’ubukungu byifashisha ikoranabuhanga birusheho kugenda neza no gutanga umusaruro.

Perezida Kagame yashimye akazi gakomeye gakorwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) riyobowe na Dr Tedros Adhanom, avuga ko ibihugu byoase bikwiriye kurishyigikira mu kazi karyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka