Perezida Kagame yagaragaje igisobanuro cy’ubuyobozi nyabwo

Ubwo Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, yasozaga inama ya Biro Politiki y’uyu muryango, yongeye kugaragaza igisobanuro cy’ubuyobozi nyabwo, kuko buri wese yifitemo ubushobozi bwo kuyobora.

Ku munsi wa kabiri wayo, ari na wo wari uwa nyuma w’iyi nama, akanyamuneza kari kose ku banyamuryango ba FPR-Inkotanyi, ndetse n’abatumirwa, aho waranzwe n’ibiganiro byagarutse ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, byagaragaje ishusho y’u Rwanda n’iy’Isi muri rusange, aho bwahungabanye, ariko kuri ubu bukaba burimo kuzahuka.

Abatanze ibiganiro barimo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, bagaragaje ingamba ziriho, zo gukomeza guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, n’intambara, hamwe n’ibindi byugarije isi muri iki gihe.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, yongeye kugaragaza igisobanuro cy’ubuyobozi nyabwo, aho yavuze ko buri wese yifitemo ubushobozi bwo kuyobora, kandi ko ari aha buri wese kugira amahitamo.

Yagize ati “Ubuyobozi buri muri wowe, mu muntu wese, bikurimo, ubuyobozi bukurimo, ugomba guhitamo, hari ibintu biri imbere yawe byinshi wakora, wahitamo biyobora imikorere yawe, uko wifata, imyitwarire, uko utekereza, bikagushyira muri cya kintu cyitwa ubuyobozi, ukaba umuyobozi. Ikintu cya mbere kiri muri ubwo buyobozi, ni ubuziranenge bw’ibyo ukora”.

Yakomeje agira ati “Ntabwo navuze ibyo ukora buri gihe, turi abantu, ntabwo ibyo ukora buri gihe bihora byera ngo de, ariko urajanisha, ukavuga ngo uyu ni umuyobozi, kubera ko iyo ujanishije, ibizima bigaragara muri ubwo buyobozi biri hejuru ya 50%.”

Perezida Kagame yanagarutse ku myitwarire idahwitse ya bamwe mu bayobozi, abasaba kuyihindura.

Yagize ati “Ubuyobozi mvuga ni ubufite uwo bukiza, naho ibintu biri aho by’akazuyazi, utari hano cyangwa hariya, ibyo se urabishakaho iki? Iyo bigiye hasi gusa, bikagaragaza uwo byica, ntibigaragaze uwo bikiza, ubwo nyine wagiye mu cyaha, wagiye mu kibi”.

Abayobozi bahora basubira mu makosa, bakarangwa n’imico mibi, no gushyira inyungu zabo bwite imbere, Umukuru w’Igihugu yabagiriye inama yo gufata icyemezo bakava mu buyobozi.

Ati “Ariko niba binageze aho umuntu agomba kubazwa, ubwo na byo tugomba kujya tubikora, tukabaza abantu gusubiza ibyo bagomba gusubiza, cyangwa se muzabe intwari, nubona ibintu byakuzitiye udashobora kugira iyo mico twifuza mu buyobozi, ushobora no kubwira abantu uti ibi bintu ntabwo nkibishaka, uwo muntu aba ari intwari, jye namwumva vuba cyane, aho kwihisha inyuma y’uko uri umuyobozi, uri Inkotanyi cyane tugatahira ibyo gusa”.

Inama y’iminsi ibiri ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi, yanatumiwemo abayobozi b’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, abanyamadini, initabirwa n’abanyamuryango barenga 2,000.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka