Perezida Kagame yagaragaje icyakorwa mu kurwanya ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko n’ubwo hari intambwe ndende imaze guterwa, hakiri byinshi byo gukora kugira ngo uburinganire n’ubwuzuzanye bibashe kugerwaho mu buryo bwuzuye haba ku isi no mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, mu nama y’ihuriro ry’abagiraneza bakorera ku mugabane wa Afurika (African Philanthropy Forum 2022).

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi b’imiryango y’abagiraneza yashinzwe n’abaherwe bo hirya no hino ku Isi ariko ikaba ikorera muri Afurika, igamije gusuzumira hamwe uruhare rw’iyo miryango mu guteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, hazibwa icyuho n’ubusumbane bikigaragara hagati y’abagabo n’abagore ku mugabane wa Afurika.

Ubuyobozi Nshingwabikorwa bw’iri huriro buvuga ko kuba iyi nama ibereye mu Rwanda atari impanuka ahubwo ko bishingiye ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye n’uburinganire, dore ko ruri ku isonga muri Afurika no ku Isi yose mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore, nk’uko raporo z’imiryango n’ibigo mpuzamahanga zidahwema kubigaragaza.

Perezida Paul Kagame asanga n’ubwo bimeze bityo, hakiri byinshi byo gukorwa kandi abagabo n’abagore buri wese akabigiramo uruhare.

Perezida Kagame yagize ati: “Mu myaka ibarirwa mu macumi ishize hatewe intambwe igaragara mu kuvanaho ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore ariko n’ubundi abagore n’abakobwa baracyari inyuma, nubwo izo raporo zose zigaragaza intambwe u Rwanda rwateye, haracyari byinshi byo gukorwa. Ndifuza kubizeza umusanzu wange wose muri gahunda zo guteza imbere uburinganire muri Afurika.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ivangura rikorerwa abagore n’abakobwa ritizwa umurindi n’imitekerereze mibi ituma bumva ko bari munsi y’abagabo, bityo ko mbere na mbere abagabo bakwiye kwitandukanya na byo bakabihindura ndetse n’abagore bagatinyuka kwanga no kwamagana ibibakorerwa byose bibasubiza inyuma.

Muri iyi nama y’iminsi ibiri ibera i Kigali, biteganyijwe kandi ko hazanatangizwa n’ikigega cyihariye giteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore cyiswe ‘Africa Gender Fund’, kikaba kigamije gushyigikira iterambere ry’abari n’abategarugori mu nzego zitandukanye kugira ngo uburinganire hagati y’abagabo n’abagore bugerweho neza kandi mu buryo bwuzuye.

Perezida Kagame yakiriye Madamu Graça Machel
Perezida Kagame yakiriye Madamu Graça Machel

Perezida Kagame, ku ruhande rw’iyo nama yakiriye muri Village Urugwiro, Madamu Graça Machel washinze umuryango GraçaMachelTrust uharanira iterambere ry’umugore n’uburenganzira bw’umwana uri mu Rwanda mu nama y’ihuriro ry’abakora ibikorwa by’ubugiraneza ku Mugabane wa Afurika.

Kureba andi mafoto, kanda HANO

Reba ibindi muri iyi video:

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

Video: Richard Kwizera/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka