Perezida Kagame yabajijwe niba umwaka utaha aziyamamariza kuyobora u Rwanda: Dore igisubizo yatanze
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 01 Werurwe 2023, Perezida Kagame yabajijwe ibibazo bitandukanye birimo n’icy’uko yaba ateganya kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda itaha.
Umunyamakuru Berna Namata w’ikinyamakuru The East African, ahawe umwanya, yamubajije ibibazo bibiri, kimwe kirebana n’ibibazo by’ubukungu byaturutse ku ntambara irimo kubera muri Ukraine, n’ikindi kibaza niba hari umuntu yateguye wazamusimbura umwaka utaha wa 2024.
Perezida Kagame yamusubije agira ati “Kuki nanjye ubwanjye ntakwitegura (aseka)? Ntekereza ko umuntu agomba kwitegura we ubwe, hanyuma nibakenera inkunga yanjye nzayibaha, ariko kuri njye si ikibazo kinini, uko igihe kigenda, ngenda ndushaho kwitegura kujya mu rugo nkaruhuka.”
Yakomeje ati “Ku bizaba mu mwaka utaha, mu matora, ntabwo binteye impungenge cyane. Numva ntuje, hanyuma ibizaba ku bijyanye n’ibyo umwaka utaha, mu by’ukuri ntabwo ari bimwe mu bimfatira igihe, kugeza ubu, nkurikira cyane ibibera muri Congo, na mbere y’uko ntekereza kuri Ukraine, mpera hafi aha, mu baturanyi, ibingiraho ingaruka biturutse muri Congo ni byinshi kurusha ibyaba bitugiraho ingaruka bituruka kure hagati y’impande zihanganira kuri Ukraine”.
Ku bijyanye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Rwanda umwaka utaha, hari Umunyamakuru wo muri Mozambique na we wabajije Perezida Kagame ibibazo bitatu harimo ikijyanye n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado, iby’amasezerano ajyanye no guhererekanya abakekwaho ibyaha (extradition) hagati y’u Rwanda na Mozambique, ariko anasaba gusobanura neza niba azaba umukandida mu matora y’umwaka utaha wa 2024.
Asubiza uwo munyamakuru wo muri Mozambique ku bijyanye n’amatora, Perezida Kagame yagize ati “Urimo urabaza niba nzaba umukandida umwaka utaha? Ntakubeshye, simbizi. Ariko iyo mvuze ngo simbizi, biba bisobanuye ko hari kimwe gishoboka, byabaho, cyangwa se ntibibe, ubwo rero utahe ujyanye ko ari 50 - 50 “.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|