Perezida Kagame na Tshisekedi bari mu ruzinduko ku mupaka w’u Rwanda na DR Congo
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Félix Tshisekedi i Rubavu ku mupaka wa La Corniche.

Ni gahunda y’iminsi ibiri aho kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, Perezida Tshisekedi ari we waje Rwanda. Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu byombi basura ibice bitandukanye by’Umujyi wa Rubavu bagamije kureba ibyangijwe n’umutingito uherutse gukurikira iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo. Nyuma yo gusura aho hantu, abakuru b’ibihugu byombi baragirana ibiganiro.
Ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, Perezida Kagame na we azerekeza i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho azakirwa na Perezida w’icyo gihugu Félix Tshisekedi. Abakuru b’ibihugu byombi bazatembera mu bice bitandukanye bya Goma kugira ngo barebe ibyangijwe n’imitingito, nyuma yahoo bagirane ibiganiro.
Biteganyijwe kandi ko abari muri urwo ruzinduko ku mpande z’ibihugu byombi bazashyira umukono ku masezerano atandukanye agamije kurushaho kunoza umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ohereza igitekerezo
|