Perezida Kagame na Madamu batashye ubukwe bw’Igikomangoma cya Jordania

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kamena 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bari muri Amman mu murwa mukuru w’Ubwami bw’Igihugu cya Jordania, aho kuri iki gicamunsi bifatanyije n’abandi bayobozi bo hirya no hino ku Isi mu gutaha ubukwe bw’Igikomangoma cya Jordania Al Hussein bin Abdullah II na Rajwa Al-Saif.

Ni ibirori byabimburiwe no gusezerana imbere y’amategeko mu ngoro ya Zahran hanyuma hakurikiraho kwakira abitabiriye ibirori byabereye mu ngoro ya Al Husseiniya.

Mu bitabiriye ibi birori harimo na William Igikomangoma cya Wales mu bwami bw’u Bwongereza.

Uku kwizihiza ibirori by’igikomangoma bigaragaza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi no gukomeza gushyigikirana muri gahunda zitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubukwe ni ikintu kidushimisha cyane.Wumva wagiye mu bicu.Iyo mubyaye umwana,byo biba agahebuzo.Ibyo ni impano ikomeye duhabwa n’imana.Tujye tuyishimira twirinda gukora ibyo itubuza.Abumvira iyo nama,izabahemba kubaho iteka muli paradizo.

karara yanditse ku itariki ya: 2-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka