Perezida Kagame na Madamu bakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 20 Ugushyingo, i Doha bitabiriye ibirori byo kwakira abashyitsi bitabiriye ibirori byo kwakira abayobozi bitabiriye ifungurwa ry’Igikombe cy’Isi. Ni ibirori byateguwe n’Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, HH Sheikh Tamim Bin Hamad.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro), byatangaje ko ibirori byo kwakira abashyitsi byitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro imikino y’Igikombe cy’Isi.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze mu mujyi wa Doha muri Qatar ku Cyumweru aho bitabiriye itangizwa ry’imikino y’Igikome cy’Isi cya 2022.

Ibirori bifungura irushanwa by’igikombe cy’isi byabereye kuri Sitade ya Al Bayt Stadium.

Mu bandi bayobozi bakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, barimo Macky Sall Perezida wa Senegal, Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau ndetse na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino n’abandi.

Umukino wafunguye Igikombe cy’Isi, wahuje Qatar na Equateur, zihuriye mu itsinda rya mbere, umukino urangira Equateur itsinze Qatar ibitego (2-0).

Iki gikombe cy’Isi cyatangiye kuva tariki 20 Ugushyingo, kikazasozwa ku wa 18 Ukuboza 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka