U Rwanda n’u Buyapani bifitanye umubano utari uw’ejo ushingiye ahanini ku bucuruzi, iterambere ry’ubukungu, ishoramari, kubaka ubushobozi n’ibindi.
Ibihugu byombi bikorana kandi mu bijyanye n’ingufu, amazi, isuku n’isukura, ubuhinzi, uburezi ndetse no mu bijyanye n’ubwikorezi.
U Buyapani kandi bugaragara mu buryo butandukanye haba mu nkunga zifasha imishinga, gufasha mu bijyanye na tekinike, inguzanyo ndetse n’ibindi byinshi.
Abashoramari b’abayapani baboneka ahanini mu bijyanye no gutunganya umusaruro uturuka ku buhinzi, kwakira abashyitsi, ubuhinzi bw’indabo, gucukura amabuye y’agaciro, ikoranabuhanga n’ibindi. Kuri ubu ibigo 24 by’abayapani birimo gukorera mu Rwanda.
Mu ntangiriro z’uruzinduko rwe, perezida Kagame na madame bazasura n’umwami w’abami w’u Buyapani Akihito ndetse n’umugore we Michiko, ubundi bagirane ibiganiro na minisitiri w’intebe w’icyo gihugu Shinzo Abe n’umufasha we Akie Abe.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Richard Sezibera, yabwiye Kigali today ko Perezida Kagame azaganira n’abandi bayobozi mu Buyapani ndetse na madame Jeannette Kagame nawe agirane ibiganiro na mugenzi we w’u Buyapani.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|