Perezida Kagame na Filipe Nyusi bayoboye isinywa ry’amasezerano y’ubucuruzi n’ishoramari

Uruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye mu gihugu cya Mozambique guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, wabereyemo ibikorwa bitandukanye birimo isinywa ry’amasezerano y’ubutwererane mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Mozambique byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu bucuruzi n'ishoramari
U Rwanda na Mozambique byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yakiririye mugenzi we w’u Rwanda mu Mujyi wa Pemba w’Intara ya Cabo Del Gado, nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambike ziwirukanyemo ibyihebe.

Perezida Kagame yabanje kuganiriza abasirikare hamwe n’abapolisi b’u Rwanda bagiye muri Mozambique kurwanya ibyihebe, abashimira icyo gikorwa ariko anabateguza ikindi cyo gufasha iyo ntara kubaka amahoro arambye.

Perezida Nyusi yakiriye ku meza mugenzi we w'u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu
Perezida Nyusi yakiriye ku meza mugenzi we w’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko Perezida Kagame na mugenzi we Nyusi bahise bagirana ibiganiro mu muhezo byitwa tête-à-tête, mbere y’isinywa ry’amasezerano y’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Itangazo kuri twitter y’Urugwiro rigira riti “Perezida Kagame na Perezida Nyusi barimo kuganira imbonankubone ‘tête-à-tête’ mbere y’uko habaho ibiganiro bihuza impande zombi no gushyira umukono ku masezerano y’ubutwererane mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Mozambique”.

Nyuma y’ayo masezerano Perezida Nyusi yakiriye ku meza mugenzi we w’u Rwanda, basangira ifunguro rya nimugoroba(dinner).

Mbere yo kuganiriza Itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu, abakuru b'Ibihugu babanje Mbere yo kuganiriza Itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu, abakuru b'Ibihugu babanje gusura no kwishimira inkombe z'Inyanja y'u Buhinde mu Mujyi wa Pemba
Mbere yo kuganiriza Itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu, abakuru b’Ibihugu babanje Mbere yo kuganiriza Itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu, abakuru b’Ibihugu babanje gusura no kwishimira inkombe z’Inyanja y’u Buhinde mu Mujyi wa Pemba

Kuri uyu wa Gatandatu biteganyijwe ko abakuru b’igihugu bagirana ikiganiro n’abanyamakuru, ndetse banayobore ibirori bikomeye muri icyo gihugu byitiriwe Umunsi wa gisirikare (Army Day) biza kubera kuri sitade y’i Cabo Del Gado.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka