
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, byatangaje ko Perezida Kagame na Guterres, bahuye ku wa Gatanu tariki 23 Nzeri, ku ruhande rw’Inteko rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye, iri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byagarutse ku musanzu w’u Rwanda mu kubungabunga amahoro, ubukungu bw’u Rwanda bukomeje gutera imbere, ndetse n’ibibazo by’umutekano mu Karere k’ibiyaga bigari.
Perezida Kagame, yagiranye kandi ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Belize, Juan Antonio Briceño.


Aba bayobozi baganiriye ku buryo bwo gushimangira umubano usanzwe uhari hagati y’u Rwanda na Belize.
Uretse Minisitiri w’Intebe wa Belize, Umukuru w’Igihugu, yakiriye David Bonderman, umushoramari w’umunyamerika, aho baganiriye ku mahirwe atandukanye u Rwanda rufite yo gushoramo imari.


Ohereza igitekerezo
|
Muskogee imari mu buhinzi bariya banyamerika bayazane