Perezida Kagame n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar baganiriye ku bucuruzi n’ishoramari

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 21 Werurwe 2023, Perezida Paul Kagame yahuye n’umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Amir Sheikh Tamim Bin Hamad, bagirana ibiganiro.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko Perezida Kagame na Amir Sheikh Tamim Bin Hamad bahuriye Amiri Diwan baganira ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye mu by’ubucuruzi ndetse n’ishoramari.

Uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu ruje rukurikira urwo aherutse kugirira muri icyo gihugu tariki 14 Gashyantare 2022, aho na bwo yaragiranye ibiganiro na Sheikh Tamim Bin Hamad.

Perezida Kagame ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Hamad, yakiriwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwakira abantu(Protocol) muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ibrahim bin Yousif Fakhro, na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara.

Qatar n’u Rwanda, bisanganywe umubano mwiza aho ugaragarira mu bikorwa binyuranye. Urugero ni nk’aho Qatar yashoye imari mu iyubakwa ry’ikibuga cy’indege cya Bugesera, ikaba ifitemo imigabane 60% naho Leta y’u Rwanda ikagiramo 40%.

Ibihugu byombi kandi mu 2022 byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano, nyuma y’uruzinduko rw’umugaba mukuru w’ingabo za Qatar, Lt. Gen. Salem Bin Hamad Al Aqeel Al Nabit yagiriye mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka