Perezida Kagame arifuza kuzasimburwa n’umugore

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abagore kongera umuvuduko w’ubwiyongere mu myanya ifata ibyemezo kugira ngo bazavemo umusimbura ku mwanya w’Ubuyobozi bw’Igihugu.

Yabitangarije mu Nama y’Umushykirano ya 17 iteraniriye i Kigali kuva kuri uyu wa kane tariki 19-20 Ukuboza 2019.

Perezida Kagame yagize ati"mwongere ’vitesse’(umuvuduko),..njya nifuza rimwe ko uyu mwanya mwampaye ubukurikira uzatwarwa n’umugore, abagabo ntabwo nzi uko mubyumva".

Umukuru w’Igihugu avuga ko kuba u Rwanda ruza mu bihugu 10 bya mbere ku isi byubahiriza ihame ry’uburinganire bidahagije, akaba asaba ko mu myaka itaha rwazaza mu myanya itanu ya mbere ku isi.

U Rwanda rwashyizeho gahunda ishingiye ku Itegeko nshinga, y’uko mu nzego zose hagombye kugaragaramo byibura abagore 30% mu myanya ifata ibyemezo.

Kuri ubu Inteko ishinga amategeko ifite abagore 61.25%, Guverinoma ikagira 50% by’abagore na 50% by’abagabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ibyo president w’urwanda yifuje akanabitangaza,njye ndabyemera kuko ntacyo ajya gukora atagitekerejeho,kd aba azi ninyungu bifite,cg been zagirira twebwe abanyarwanda,Murakoze

Nsekanabo Aaron yanditse ku itariki ya: 21-12-2019  →  Musubize

Ibyo president w’urwanda yifuje akanabitangaza,njye ndabyemera kuko ntacyo ajya gukora atagitekerejeho,kd aba azi ninyungu bifite,cg been zagirira twebwe abanyarwanda,Murakoze

Nsekanabo Aaron yanditse ku itariki ya: 21-12-2019  →  Musubize

Nibyokok0o birakwiye ko twifuzako umuyobozi wacu twabana byiteka ryose niyomamvu azatubera byose tukamubera abanyagihugu beza

Ayirwanda jean pierre yanditse ku itariki ya: 20-12-2019  →  Musubize

Imana iguhe umugisha Muyobozi mwiza ubereye u Rwanda abagore dufashe iya mbere mu guteza imbere igihugu cyacu

UWAMBAJIMANA yanditse ku itariki ya: 19-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka