Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, ku birebana n’ukwishyira hamwe kw’ibihugu mu karere bagirana ikiganiro n’Abanyamakuru.
Perezida Magufuli yakiriye mugenzi we Perezida Kagame ku meza.
Perezida Kagame yaherukaga muri Tanzania muri Mutarama 2018, naho Perezida Magufuli aheruka gusura u Rwanda muri Mata 2016.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
icyo twifuza nuko ibibazo bihari byashira tukongera kubana neza nkuko bisanzwe.
Iyo uri mu kuri uguma ku kuri kwawe. Muri iyi si, icyo ukora cyose, cyaba cyiza cyangwa kibi, uzagisanga imbere yawe; ureste ko ikibi kigira umuduko ukomeye. Ingaruka rer iyo zibaye mbi,nta kindi wakora uretse kuzirengera nyine.
Birashoboka cyane ko Kagame agiye gushaka "amaboko mashya" (new horizons),ku buryo ibintu byavaga muli Uganda byajya noneho biva muli Tanzania.Rwanda na Uganda byagerageje kumvikana biranga.Wa mugani "hazima uwatse".Museveni,ni abanyarwanda bamushyize ku butegetsi.M7 abitura gutsinda Habyarimana.None barashwanye.Niko Politics imera.Nta bukristu bubamo,ahubwo babamo umukino wo gucengana,akenshi bibyara urwango cyangwa intambara.Nyamara Imana isaba abakristu nyabo gukundana.Usanga muli politike habera ibintu byinshi bibi.
Ariko amabwire uziko abaho mu bantu. Kuyemera rero udashishoje nicyo kibazo. Ariko kandi habaho ibintu bijya gusa n’ukuri maze utashishoza ukagirango ni ukuri. Niko rero mbona Uganda yaguye mu mutego wo kwemera amabwire ya ARNC maze iha ikaze na FDRL.Kongeraho kdi n’ishyari risanzwe mu bantu.
Kuba wakwangira umuturanyi gukoresha ikibuga cyindege cyawe, kumwima inzira y’amashanyarazi cg n’inzira ya Gari ya Moshi no gukopera imishinga y’u Rwanda, nabyo si ikintu abantu bashyigikira rwose.
Umuntu ugufungiye inzira igana ku kigega ubwo se yazakumarira iki?
Ibi bikwiye kwitonderwa: A+ANC= ANC ; A+FDLR= FDRL; A=FDLR=ANC.
Ariko kwikosora bibaho kdi birakwiye.
Nta gitangaza kirimo kuko nahandi rirarema kandi ntabyo baduheraga ubuntu ayo twabahaga nahandi twayatanga maze turebe ubihomberamo.Ubu se abarundi ntibicuza!bari bazi ko gufunga imipaka hari icyo bizahindura ku Banyarwanda. bazakore ibyo bashaka umubi ni uzadusanga iwacu kandi hari ababishinzwe bazamwakira.