Perezida Kagame arashima uruhare rwa UNICEF mu kwita ku bana bo muri Afurika

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telephone n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Henrietta H. Fore amushimira uruhare rw’uwo muryango mu kwita ku iterambere ry’abana muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko.

Perezida Kagame aha yari mu biganiro na Henrietta H. Fore bahuriye mu nama yigaga ku bukungu bw'Isi yari yabereye i Davos mu Busuwisi muri Kamena 2018 (Ifoto: Village Urugwiro)
Perezida Kagame aha yari mu biganiro na Henrietta H. Fore bahuriye mu nama yigaga ku bukungu bw’Isi yari yabereye i Davos mu Busuwisi muri Kamena 2018 (Ifoto: Village Urugwiro)

Perezida Kagame yavuze ko mu byo baganiriye harimo umushinga wo ku rwego rw’isi witwa Giga Connect ugamije kugeza ikoranabuhanga rya Internet ku bigo byose by’amashuri no gufasha abana bato kugira ubushobozi bwo kubona ubumenyi n’amakuru bungukira kuri Internet.

Baganiriye kandi ku bundi bufatanye bwiswe Generation Unlimited bugamije gufasha abakiri bato kugana ishuri, kuba bari mu mahugurwa, cyangwa se bari mu kazi nibura bitarenze umwaka wa 2030.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda abinyujije mu butumwa yanditse kuri Twitter, yasobanuye ko ibyo biganiro biri mu rwego rwo gutegura inama yo ku rwego rwo hejuru azagirana n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye, iyo nama ikazaba tariki 01 Nzeri 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka