Perezida Kagame arasaba ko amahoro yagaruka muri Ethiopia mu buryo bwihuse

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, yakiriye intumwa ziturutse muri Ethiopia ziyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Ethiopia akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Demeke Mekonnen, baganira ku biri kubera muri icyo gihugu birimo imirwano ihanganishije Leta ya Ethiopia n’intara ya Tigray yayigometseho.

Ni nyuma y’uko hashize iminsi Guverinoma ya Ethiopia ihangane na Leta ya Tigray, imwe mu zigize icyo gihugu.

Mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Demeke Mekonnen, yasabye ko habaho kugarura amahoro n’umudendezo muri icyo gihugu mu buryo bwihuse.

Perezida w’Intara ya Tigray aherutse gutangaza ko ingabo zayo zarashe ibisasu bya rokete ku kibuga cy’indege cyo muri Eritrea, ibi bikaba byarongereye ahabera imirwano muri aka karere.

Perezida Debretsion Gebremichael yashinje ingabo za Leta ya Ethiopia kwifashisha icyo kibuga cy’indege mu kugaba ibitero kuri leta ya Tigray.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed, we yahakanye ko ingabo za Leta zirimo gukorana n’iza Eritrea, avuga ko Ethiopia ifite ubushobozi burenze ubukenewe bwo kugera ku ntego z’iki gikorwa cya gisirikare yo ubwayo.

Imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya Ethiopia n’ishyaka riri ku butegetsi muri Tigray, imaze iminsi 15.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Njye ndumva, iyi nkuru nta gaciro ifite. Barategeka Tigray guhagarika imirwano se, icyatumye bahaguruka bakarwana cyakemutse? Politike mbi aho iri hose ikurura intambara.

Deogratias Mucanzigo yanditse ku itariki ya: 19-11-2020  →  Musubize

Ibi ni byiza ariko ndabona izi ntebe zidakwiye umubare w’abazicayeho harimo udafite aho yicaye mumushakire nawe agatebe yicare n,ubwo ari nyiri,yego mu kinyabupfura ntabwo nyiri urugo yicara abashitsi bataricara ariko uru urugo rurikwije Ku buryo atabura agatebe Ko kwicaraho,keretse niba intebe ye bayimuriye ahandi mu kindi cyumba kugira ngo inama abe ariho ikomereza.!

Wimbaza yanditse ku itariki ya: 18-11-2020  →  Musubize

Ibi ni byiza ariko ndabona izi ntebe zidakwiye umubare w’abazicayeho harimo udafite aho yicaye mumushakire nawe agatebe yicare n,ubwo ari nyiri,yego mu kinyabupfura ntabwo nyiri urugo yicara abashitsi bataricara ariko uru urugo rurikwije Ku buryo atabura agatebe Ko kwicaraho,keretse niba intebe ye bayimuriye ahandi mu kindi cyumba kugira ngo inama abe ariho ikomereza.!

Wimbaza yanditse ku itariki ya: 18-11-2020  →  Musubize

Nyamara ikicaro gikuru cya African Union kiri muli Ethiopia barimo kurwana!!!African Union na United Nations,ziteye agahinda.Zombi bazishyiraho,intego ya mbere yali “Kuzana amahoro ku isi”.Nyamara kuva zajyaho,hamaze kuba intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe zari zazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha zirwana izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN na AU zarananiwe.Amaherezo azaba ayahe?IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana. Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo.Ubutegetsi bw’isi yose buzahabwa YESU nkuko Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Abantu byarabananiye.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gushaka ubwo bwami bw’Imana,ntibaheranwe no gushaka ibyisi gusa,kugirango bazarokoke kuli uwo munsi.

mazimpaka yanditse ku itariki ya: 18-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka