Perezida Kagame arasaba abayobozi gushyira imbere inyungu z’abo bayobora

Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba abayobozi kubanza kureba inyungu z’abo bashinzwe kuyobora hanyuma na bo bakabona kwikurikizaho kuko ari byo bituma imiyoborere myiza itera imbere kandi ikagera ku ntego zayo.

Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa y’iminsi umunani y’Abajyanama b’Uturere n’Umujyi wa Kigali i Gishari mu Karere ka Bugesera, aho yasabye abayobozi kwishimira ibyagezweho ariko bakanazirikana cyane ibitagenda neza kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Perezida Kagame yavuze ko icyo abayobozi batorerwa atari ukujya bishimira ibyagezweho ahubwo ikiba gikwiye gutwara umwanya n’imbaraga ari ugukemura ibibazo byagaragaye ku gihe kugira ngo haboneke ibisubizo.

Agira ati “Ntabwo dukwiye kuba turangara, niba harabayeho gusesagura umutungo bigomba guhinduka ntihabeho gusesagura umutungo ukwiye kuba udufasha gukemura ibibazo, niba harabuze ubumenyi nabwo tukabushaka kuko ubumenyi burashakwa burahahwa”.

Perezida Kagame avuga ko hari n’ahari ibikenewe byose ngo ibibazo bigaragara bikemuke ariko hakabura umuco mwiza n’umutima muzima wo kumenya uko ugomba gukora, bigatuma ibintu byangirika kandi amikoro n’ubumenyi bihari.

Agira ati, “Hano harimo n’abantu b’ibitangaza bazi no kubivuga ariko ugasanga ntacyavuyemo, aho ni ho ngira ngo twibande, ku byo tuvuga tukibaza aho bipfira, umuntu ari aho afite ubumenyi, ibya ngombwa na Leta yashyizeho akayo ngo abaturage bakorerwe ibyo bakeneye ariko ugasanga ntacyo byatanze”.

Atanga urugero aho usanga nk’abana batiga mu mashuri kandi yarubatswe, kwa muganga aho usanga badatanga serivisi nziza, akibaza niba ari abarimu babuze, cyangwa niba umwana akennye yabuze ubushobozi bwo kumujyana mu ishuri.

Agira ati “Niba hari abana 10% bari mu karere bakwiye kuba bajya ku ishuri ariko ntibajyeyo, habaye iki, ikibazo se gikemurwa na nde, niba abana badafite ababyeyi Leta niyo mubyeyi w’abo bana, mwebwe abayobozi bo muri ibyo bice nimwe babyeyi b’abo bana, haba habaye iki ngo abana batajya kwiga kuki bidakosorwa”.

Perezida Kagame avuga ko abayobozi batowe ari bo bagomba guhindura ibintu bunganiwe n’abayobozi ku rwego rwo hejuru.

Umukuru w’Igihugu avuga ko afite ingero nyinshi z’ibintu byateye bimeze nk’indwara, aho abaturge bava hirya no hino bakagana abayobozi ku rwego runaka, bafite ibibazo bagataha bidahawe umurongo maze asaba ko na byo byahinduka.

Abayobozi bahawe amahugurwa babwiye Perezida wa Repubulika ko bagiye kwisubiraho kandi ibyo bize bikazatuma barushaho kunoza imirimo yabo mishya bagiye gukora mu myaka itanu iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka