Nyuma y’amasezerano ya Luanda, Uganda yakomeje gukorera iyicarubozo Abanyarwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, mu ijambo yavugiye i Kampala ku wa gatanu tariki 13 Ukuboza 2019, yagaragaje ikibazo cy’Abanyarwanda bakomeje gukorerwa iyicarubozo muri Uganda.

Yavuze ko n’ubwo ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano yo kubana mu mahoro, Abanyarwanda bakomeje gutabwa muri yombi no gufungwa mu buryo budakurikije amategeko, bakaba bafungiye mu nzu zikoreramo inzego z’iperereza za Uganda ari na ho habera ibikorwa by’ihohoterwa n’iyicarubozo.

Yatanze urugero rw’aho mu byumweru bibiri bishize, ku wa mbere tariki 25 Ugushyingo 2019, Abanyarwanda basaga 150 babaga muri Uganda bakusanyirijwe i Kisoro, 33 muri bo bajugunywa ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, abandi baguma mu maboko y’inzego za Uganda bazira gusa kuba ari Abanyarwanda.

Mu zindi ngingo yagarutseho mu ijambo rye, Ambasaderi Nduhungirehe yanenze bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda harimo n’ibya Leta bikwirakwiza impuha, bigasebya abayobozi b’u Rwanda, ahubwo rigasingiza abanzi b’u Rwanda. Yavuze ko kuba itangazamakuru ryanenga ibitagenda nta kibazo kirimo, ariko rikabikora rifite ibimenyetso.

Nduhungirehe yavuze ko ibibazo by’u Rwanda na Uganda birenze icyo bamwe batekereza cyonyine cyo gufunga umupaka.

Ati “Ikibazo gishingiye ku busugire n’umutekano by’Igihugu, ndetse no kubana neza n’abaturanyi. Ikibazo ni uburenganzira bw’ibanze bwa muntu butubahirizwa, uburenganzira bwo kubaho, kandi akabana n’abandi.”

Umuntu agomba kubaho nta kimuhungabanya, ariko ntibyashoboka mu gihe igihugu cya Uganda kitabyubahiriza.

Nduhungirehe yagaragaje ko uko kutabanira neza Abanyarwanda byagize ingaruka cyane cyane ku bucuruzi.

Ati “Guhahirana byashoboka bite mu gihe abacuruzi bo mu Rwanda bambuka umupaka mu buryo bwemewe n’amategeko, nyamara bagera muri Uganda bagatabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo, ndetse n’ibicuruzwa byabo bigafatirwa?"

Nduhungirehe yasabye ko Abanyarwanda bafungiye muri Uganda barekurwa, asaba ko Abanyarwanda bakwizezwa umutekano usesuye ku buryo bakwambuka umupaka bagataha ubukwe bw’abavandimwe, bagasura n’inshuti zabo batikandagira, badafite impungenge z’uko batabwa muri yombi bagakorerwa iyicarubozo.

Ambasaderi Nduhungirehe yanasabye ko umubyeyi w’Umunyarwandakazi wafatiwe muri Uganda n’inzego z’umutekano bakamwiba umwana azira kuba ari Umunyarwanda, yasubizwa umwana we.

Nubwo nta myanzuro yafatiwe muri iyo nama yigeze itangazwa, Igihugu cya Uganda nticyahakanye mu buryo bweruye ibyo gishinjwa n’u Rwanda.

Intumwa zari zihagarariye Uganda zavuze ko zigiye kongera gusuzuma ibyo bivugwa n’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka