Nukora amakosa ugatahurwa ntuzishyiremo abandi ngo ni bo bakureze – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye kwihanangiriza abayobozi bakora amakosa, byamenyekana bagatangira kwishyiramo bagenzi babo ngo ni bo babareze kandi ahubwo ari bo kibazo nyamukuru.

Hari mu nama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi yateranye ku wa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2022 ku nzu mberabyombi ya Intare Arena iri i Rusororo.

Ijambo rya Perezida Kagame Paul ryibanze ahanini ku gusaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, by’umwihariko abari mu nzego z’ubuyobozi bw’Igihugu kwikebuka bakareba niba bakigendera ku mahame y’umuryango mu rugamba biyemeje rwo kugeza u Rwanda ku rwego rw’Igihugu kitajegajega mu nzego zose z’ubuzima. Perezida Kagame akibaza impamvu nyuma y’iyi myaka yose, usanga hari abasa n’abatumva.

Yagize ati “Ariko bimaze kumera nk’indirimbo, rimwe na rimwe. Umuntu akavuga…abantu bakemeranya na we ko ari ko bigomba kugenda…ndetse bagatanga n’ibitekerezo byiza byiyongera ku nama nabagiraga cyangwa nabagishaga,”

Ati “Ariko abantu bagera hanze mu mirimo bigasa n’aho ntacyabaye, nta kiganiro kigeze kiba cyangwa nta nama twagiye, nta mikorere mizima tuzi tugomba gukurikiza…ntabwo ari ugukora uko bikwiye kubera ko hari uwo ushaka gushimisha.”

Umukuru w’igihugu asanga aho bipfira ari ukubera ko abantu bamwe bahora barwana n’imitima yabo hagati yo kumva ibikwiye gukorwa n’inyungu zabo bwite hagahora hari intambara, ugasanga abantu benshi icyo kibi ni cyo kiganza kikanesha imitima yabo.

Ati “Njye birangoye guhora ndwana n’imitima y’abantu. Nta bushobozi mfite, ni mwe mufite ubushobozi bw’ibiri mu mitima yanyu, mwe n’Imana yanyu ni mwe mushoboye icyo kibazo. Njye ntacyo nakorera imitima y’abantu cyangwa ubwenge bw’abantu bitajyamo.”

Perezida Kagame yakomeje ashimangira ko kubera inyungu z’Igihugu, umuntu ataterera iyo ngo umuntu wese yikorere ibyo ashaka n’umutima we, kuko icyo gihe haba icyo yise chaos (ibintu bikazamba), ari yo mpamvu hagomba kuba uburyo bwo gukurikirana no guhagarika ikibi kuko cyangiriza Igihugu. Ariko n’ubwo inkozi z’ibibi zitabura, Perezida Kagame yishimira ko iteka icyiza gihora gitsinda.

Perezida Kagame yanagarutse ku kibazo cy’abayobozi bakora amakosa, byamenyekana bagatangira kwishyiramo abandi ngo babavuze, kandi atari ho hari ikibazo.

Ati “Ikibazo ntabwo ari uwagiye kubivuga, ahubwo ikibazo kiba kutabivuga. Bagenzi bawe bakakubona wangiza ntihagire ukubwira ati sigaho kubera ko ntibikwiye kuba bikorwa! Ariko icyo bivuze, ni uko uvuga ngo wawundi na we wenda, ni uko azi ko umunsi ukurikiyeho na we azabikora, ni yo mpamvu atakubwira. Ariko niba ubona ko ikintu kidakwiye, wabuzwa n’iki kukivuga? Ibyo ntabwo bijyanye n’intego zacu.”

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dore sha mzee rucagu uko yambaye. Kirihahira o.g

Senyamwishywa yanditse ku itariki ya: 22-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka