Turamutse duhimba imibare, ni twe twaba twibeshya aho kubeshya abandi – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame agaya abanenga iterambere ry’u Rwanda bashingiye ku makuru babwiwe gusa n’ayo basomye kuri Internet, agasobanura ko iterambere ry’u Rwanda ritari mu mibare gusa ahubwo ko rigaragarira no mu byo Abanyarwanda bamaze kwigezaho kandi buri wese yabasha kugenzura akabibona.

Perezida Kagame na Mugenzi we wa Namibia baganiriye n'abanyamakuru
Perezida Kagame na Mugenzi we wa Namibia baganiriye n’abanyamakuru

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 20 Kanama 2019 ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Namibia, we na Perezida wa Namibia bakagirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Yashimiye Perezida wa Namibia, Hage Gottfried Geingob, ku bw’ubutumire bwo gusura Namibia, Perezida Kagame avuga ko we na Madame Jeannette Kagame ndetse n’itsinda bari kumwe ryaturutse mu Rwanda bishimiye gusura Namibia.

Perezida Kagame yavuze ko urwo ruzinduko ari umwanya mwiza wo guhura kw’ibihugu byombi ku buryo bishobora kugira byinshi byakorera hamwe ndetse bikabisangiza n’ibindi bihugu bya Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko abaturage ba Namibia ubwabo bashobora kwikemurira ibibazo bibugarije, ashingiye ku ngero z’ibyo Abanyarwanda bigejejeho. Yavuze ko ari byiza ko abaturage baganira ku bibazo bihari, no ku bisubizo by’ibyo bibazo, hitawe ku nyungu za bose, aho kwita ku nyungu z’umuntu umwe cyangwa inyungu z’itsinda ry’abantu runaka.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yasobanuye ko uko gukorera hamwe kandi mu nyungu za bose ari uburyo bwiza bwo kwirinda amacakubiri n’ivangura rishingiye ku moko, yongeraho ko yizera ko ibyo byose babigeraho kuko bafite ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Hage Geingob.

Ku kibazo cy’ivangura rishingiye ku moko, Perezida Kagame yavuze ko no mu Rwanda icyo kibazo cyahabaye, ariko ko u Rwanda rwashoboye kugikemura.

Ati “Twarabirenze, kandi ndizera ko na Namibia yabishobora.”

Icyakora umukuru w’Igihugu yanenze abirengagiza iterambere u Rwanda rugenda rugeraho, bakagumana mu mutwe gusa amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda mu myaka 25 ishize.

Yagize ati “Dutera imbere tutagamije kuvugwa no kubyitirirwa, tubikora tugamije kwigeza aheza. Aho kugira ngo abantu bumve amabwire, biba byiza kuhigerera, ukareba ndetse ukiyumvira n’ubuhamya bw’abaturage.”

Yavuze ko gukora cyane ari byo bifasha Abanyarwanda kwiteza imbere, ibyo bakabigeraho bafatanyije n’abayobozi, intego bahuriyeho ari imwe yo kugira u Rwanda rutandukanye n’uko rwari rumeze mu myaka 25 ishize.

Ku kibazo cy’ubukene usanga buba intandaro y’ibindi bibazo byinshi, perezida Kagame yavuze ko icyo kibazo cy’ubukene u Rwanda rwagihagurukiye, ubukene bukaba mu Rwanda bumaze kugabanuka ku buryo bugaragara.

Ati “Ibyo bidufasha cyane gukemura n’ibyo bibazo bindi biterwa n’ubukene.”

Ku bijyanye n’ubwiyongere bw’ubukungu bw’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko imibare itangwa ari yo, kandi ko bigaragara no mu baturage b’u Rwanda, dore ko byose bituruka mu gukora cyane kwabo.

Ati “Nko mu buhinzi, imibare igaragaza ko habayemo iterambere ku buryo abantu barimo kurushaho kwihaza mu biribwa ugereranyije n’uko byahoze bimeze kera.”

Ati “Iterambere mu buhinzi ryagaragaye cyane nko mu myaka 12 ishize. Ntabwo ari iterambere ry’imibare gusa, ahubwo iryo terambere rigaragara mu mifuka y’abahinzi, rikagaragarira mu musaruro babona, ndetse rikagaragarira no mu buryo babasha kwihaza mu mirire.”

Ati “Rero biroroshye kumenya uko u Rwanda rutera imbere ushingiye ku ngero zigaragara. Ntushobora guhimba iyo mibare. Ubashije kuyihimba, n’abagufasha kuyigenzura bakabyemeza, ubwo haba hari ikibazo ku rwego rw’isi, atari mu Rwanda gusa.”

Perezida Kagame yanenze abavuga u Rwanda nyamara bataruzi, ahubwo bagendera gusa ku byo babwirwa n’ibyo basoma.

Ati “Kuri Internet si ho heza ho kumenyera ukuri. Yego habaho amakuru meza, ariko ugomba guhitamo ukamenya ay’ukuri n’atari ukuri.”

Yongeyeho ati “Rero turamutse duhimba imibare, ni twe twaba twibeshya, aho kubeshya abandi.”

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yanenze imyumvire usanga abantu barafashe nk’ihame, aho usanga ibyo Abanyafurika bakora bigira agaciro ari uko byemewe n’abo hanze ya Afurika.

Asanga bidakwiye ko ibyo Abanyafurika bageraho bigira agaciro bibanje kwemezwa n’abanyamahanga, ahubwo ko Abanyafurika bakwiye gukora ibyo babona bibahesha agaciro kandi bibanyuze kuruta uko babikora bagamije gushimisha abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka