Ntidukeneye amahoro kurusha uko abaturanyi bacu bayakeneye - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko kubana neza n’ibihugu bituranyi ari yo nzira y’amahoro kandi ko u Rwanda rutayakeneye kurusha uko ibyo bihugu biyakeneye.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 6 Nzeri 2020, ubwo yari mu kiganiro kuri RBA, akaba yari arimo gusubiza ku kibazo yari abajijwe n’umunyamakuru kijyanye n’uko umubano wifashe hagati y’u Rwanda, u Burundi na Uganda.

Perezida Kagame avuga ko umubano hagati y’u Rwanda n’ibyo bihugu kugeza ubu ukirimo igitotsi.

Agira ati “Umubano wacu n’u Burundi na Uganda uracyarimo agatotsi. Ni ibintu bigisaba ko abantu hari ibyo twakora kugira ngo bifate umurongo abantu babane neza. Nko ku Burundi twagerageje gukora ibyo dushoboye kugira ngo tube twabana, ariko Abarundi ntibabyitabiriye uko byari bikwiriye, twebwe twerekanye ubushake”.

Ati “Iyo umuntu agushaka ngo mubane neza biri mu nyungu zanyu mwembi. Amahoro dushaka mu kubana neza n’abaturanyi baba ab’u Burundi cyangwa aba Uganda, ni amahoro dushaka ariko na bo bagombye kuba bashaka, ntabwo dukeneye ayo mahoro kurusha uko na bo bayakeneye, nta n’ubwo bayakeneye kurusha uko tuyakeneye”.

Arongera ati “Nk’abanya Uganda, hari ibyo tubereka bakora bigamije guhungabanya u Rwanda, bati twabikoze ariko ejo hakavuka ibindi. Na bo ubutumwa ni bumwe, turababwita tuti turashaka amahoro namwe, turashaka kumvikana namwe. Dushobora kuba inshuti z’igitangaza cyangwa kuba inshuti gusa zigirirana neza kugira ngo buri wese abone icyo yifuza”.

Perezida Kagame yagize kandi icyo avuga ku busabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), bwo kuba icyo gihugu cyakwemererwa kwinjira mu Muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Yagize ati “Dosiye yo kugira ngo DRC ibe yajya muri EAC, icyo gihugu cyaranditse gisaba, biri mu nyandiko z’Ubunyamabanga bwa EAC. Igisigaye ni inama zizaba kugira ngo ibyo byemezwe cyangwa bihabwe umurongo w’ibikwiye kuzuzwa kugira ngo binjire mu muryango neza, nta mpamvu bitashyigikirwa kuko ni byiza kuri DRC no kuri EAC, ndibwira ko ntawe uzabyanga”.

Perezida Kagame avuga ko icyo u Rwanda rushaka ari ubucuti buzima hagati y’ibihugu bituranyi ndetse n’ubwumvikane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka