Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera - Min. Sezibera
Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara wakunze kumvikana ku maradiyo mpuzamahanga no kuri youtube avuga ko we n’abo bakorana bibumbiye mu mitwe bise RNC (Rwanda National Congress) na P5 barimo Kayumba Nyamwasa, Himbara, Rusesabagina n’abandi bamaze gufata parike ya Nyungwe bagasaba ko abakerarugendo bahagarika gusura iyi parike ubu yatawe muri yombi azanwa mu Rwanda akaba agiye gushyikirizwa ubutabera.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mata 2019, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Richard Sezibera avuze ko ubu u Rwanda rufite Sankara, naho abo bari bafatanyije guhungabanya umutekano w’u Rwanda muri Nyungwe biciwe iyo.
agize ati "Uwiyita Majoro Sankara umaze iminsi avuga ko yafashe Nyungwe, yigamba bya bitero byishe abantu za Kitabi n’ahandi, akajya ku maradiyo akabivuga, akavuga ko azakora n’ibindi kuko ibyo bidahagije, akigamba urupfu rw’Abanyarwanda... ku bufatanye n’abandi Major Sankara yagaruwe mu Rwanda, inzego zibishinzwe zikaba ziri bumushyikirize ubucamanza kugirango asobanure ibyo bintu akora."
Minisitiri Sezibera yaboneyeho kuvuga ku bihugu bimaze iminsi bisaba abaturage babyo kwitonda igihe basura ibice by’u Rwanda byegereye umupaka, avuga ko babikora bashingiye ku mpuha nyamara bakwiye kubaza u Rwanda kuko rufite amakuru yimbitse kurushaho.
Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rubicishije kuri twitter, ruvuze ko rwafunze Nsabimana Callixte wiyita Majoro Sankara, mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha aregwa.
Callixte yashakishwagwa n’ubutabera kubera ibyaha bitandukanye aregwa birimo kurema umutwe witwaje intwaro, gushishikariza no gutanga amabwiriza yo gukora ibikorwa by’iterabwoba,gushimuta, ubwicanyi, gufata bugwate abantu, ubujura bwitwaje intwaro, gusahura n’ibindi.
Inkuru zijyanye na: Sankara Callixte
- Nsabimana Callixte, Rusesabagina na Herman Nsengimana bashobora kuburanira hamwe
- Callixte Nsabimana yahakanye kwigomeka akiga, yemera ibyaha yakoreye muri FLN
- Urubanza rwa Nsabimana Callixte rwahinduye isura ahishura abaterankunga ba FLN
- Urubanza rwa Nsabimana Callixte rwasubitswe rwimurirwa muri Nyakanga
- Nsabimana Callixte yatangiye kwiregura ku byaha ashinjwa
- Urubanza rwa Nsabimana Callixte rwasubitswe
- Urukiko rutegetse ko Nsabimana Callixte afungwa by’agateganyo iminsi 30
- Urubanza rwa Nsabimana Callixte: Abakozweho n’ibitero bya FLN barashaka kuregera indishyi
- Nsabimana Callixte yisobanuye: "Ndasaba Abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu imbabazi"
- Nsabimana Callixte yemeye ibyaha ashinjwa uko ari 16
- Dosiye ya Nsabimana Callixte “Sankara” yagejejwe mu rukiko
- Nsabimana Callixte (Sankara) yeretswe itangazamakuru
- Nyuma yo kugeza Nsabimana wiyita Sankara mu Rwanda n’abandi ngo bagiye gufatwa
- Abavuga ko barwanya u Rwanda bamenyeshejwe ko YouTube itazafata igihugu
- Gen Kabarebe avuga ko Kayumba na bagenzi be nta bwoba bateye u Rwanda
- Inkengero za Nyungwe ziratekanye n’uwiyita Sankara azafatwa - Polisi
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Nuko Nkurunziza tumwubahira ko ari Prezida nawe twamuzana agasobanura ukuntu yari yahaye nsabimana callixtte ziriya mbunda.
izina rya nsabimana callixte ntimukaryandike mu nyuguti nkuru kuko nuwo hasi cyaneeeee.Ongera ubwejure sha!!!!!!!!!!!!
Yabaye Major ryari ahubwo ko ali Maibivo
Sankara yariyamamaje none yatowe 100/100.
Sankara yariyamamaje none yatowe!
minister wububanyi namahanga yadukoreyebeza kubayakozibishobokabyose uyuwiyita major akabayagaruwe murwanda natuze aryozwe ibyoyakoze kandi twizeyeko imana izajyigenda itugabiza abanzibacubose bashaka kudusubiza mwicuraburindi gusa ntibazabigeraho nagato kuko dufite umuvyeyi wacu udukunda Paul Kagame
Sankara kweli ni ahame hamwe usubize ibyo yahoze yigamba. ni umunyabyaha kbs ubutabera bubimuryoze rwose pe
icyi ni ikihebe,kirwanisha amagambo,kuri YouTube,dushimiye,abamufashe,Kandi,aryozwe iterabwoba,yaramazekubiba,mubanyarwanda,nabandinkawe,twizereko,muzabafata,ntabwo yarikwigamba kumena amaraso yabanyarwanda,ngo bizamugwe,amahoro
sakara uri umugabombwa hagarara wumve
Yari yatubitsemo ubwoba
Nahame hamwe yumve
Nawote yarawucanye
Sankara nahagarare kigabo, abazwe ibyo yakoze ndetse yemere kubihanirwa. Burya ucanye umuriro aranawota. Nahame hamwe awote rero