Nk’uwabaye impunzi, Kagame yasobanuye urugendo rw’ubwiyunge mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko kimwe mu byatumye ubwiyunge bushoboka mu Banyarwanda, ari ukuba abantu baranyuze mu biruhije harimo no kuba mu nkambi z’impunzi.

Michael Milken na Perezida Kagame mu kiganiro
Michael Milken na Perezida Kagame mu kiganiro

Perezida Kagame yavuze ibi kuri uyu wa gatatu, tariki 13 Gashyantare 2019, mu kiganiro imbonankubone na Michael Milken uyoboye ishuri Milken Institute, ikiganiro cyabereye i Abu Dhabi.

Yagize ati “Nakuriye mu nkambi aho namaze imyaka 20 kimwe n’abandi Banyarwanda benshi. Twakuriye mu biruhije byinshi, ibibazo ari uruhuri ari ko twibaza uko bizarangira”.

Ishuri Milken Institute ni ishuri ryigenga ry’ubukungu ribarizwa muri Santa Monica, i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Iri shuri rishyira hanze ubushakashatsi ndetse rikanakira inama zigamije kureba udushya mu mahame mu bijyanye n’imari muri USA n’ahandi ku isi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, isi yari yamaze gutera ikizere u Rwanda, yibwira ko igihugu kitazongera kubaho ukundi.

Perezida Kagame, yavuze ko abanyarwanda batigeze bagorwa n’inzira y’ubwiyunge.

Yagize ati “Iyo ufite ibigoye imbere yawe, ukarwana intambara z’ubwigenge, ikibazo uhita uhura nacyo ni ukumenya icyo wakora ngo ushyireho uburyo waharaniye, bwaha buri wese ubuzima bwiza”.

Perezida wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, no guhagarika Jenoside, yatanze ubuhamya bw’uko hari ubwo yagiye yegerwa na bamwe mu barokotse bamubaza ibibazo byinshi bijyanye na politike y’ubwiyunge.

yagize ati “Umwe mu barokotse yarambajije ati kuki mu rugendo rwo kubaka igihugu, wahise kutwikoreza umusaraba uhatse igisubizo kuri iki kibazo kinini?

Naramusubije nti hagati yawe wowe warokotse ndetse n’uwakoze Jenoside, hari umuntu umwe nagira icyo nsaba kandi ni wowe. Bo ntacyo bafite batanga. Ariko wowe nagusaba gutanga imbabazi, ngo tugerageze kurenga ibigoye kugirango tubashe gutera imbere, ngo twubake igihugu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka