Nduhungirehe yagaragaje uburyo Uganda ishyigikira abahungabanya umutekano w’u Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko icyo gihugu gikwiye kureka gushyigikira abahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yabigarutseho mu ijambo yavugiye i Kampala muri Uganda kuri uyu wa gatanu tariki 13 Ukuboza 2019 ubwo intumwa z’ibihugu byombi zarimo zirebera hamwe uko ibihugu byombi byarushaho kubana mu mahoro n’umutekano.

Ambasaderi Nduhungirehe yashimiye Guverinoma ya Uganda yatumiye impande zitandukanye muri iyo nama, ije ikurikira iyabereye i Kigali muri Nzeri 2019.

Izo nama zombi zigamije gusuzuma iyubahirizwa ry’amasezerano ya Luanda yashyizweho umukono n’abayobozi b’ibihugu byombi, ayo masezerano akaba yarashyizweho umukono kuu wa 21 Kanama 2019.

Ambasaderi Nduhungirehe yashimiye n’abakuru b’ibihugu bya Angola na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bafashije u Rwanda na Uganda gushyira umukono kuri ayo masezerano, ibyo bihugu bikaba bikomeje no gushyigikira u Rwanda na Uganda mu nzira yo kureba uko ayo masezerano yubahirizwa, dore ko intumwa zabyo na zo kuri iyi nshuro zari zitabiriye inama yabereye muri Uganda.

Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko mu byumweru bibiri bishize i Arusha muri Tanzania habereye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) umaze ubayeho. Yongeyeho ko u Rwanda na Uganda ari bimwe mu bihugu bigize uwo muryango, ibihugu bituranye ndetse ko mu minsi ishize byombi byagaragaje ko bishishikajwe n’iterambere ry’uwo muryango.

Yibukije ko kandi mu nama iheruka kubera i Kigali igahuza intumwa z’ibyo bihugu, abari muri iyo nama bagaragaje ko Abanya-Uganda n’Abanyarwanda barenze kuba ari abaturanyi no kuba bahurioye muri uwo muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati “Abaturage b’ibihugu byacu byombi bafitanye amateka akomeye ashingiye ku kuba hari isano y’abagize imwe mu miryango ituye muri Uganda n’abo mu miryango iba mu Rwanda. Bafite byinshi bahuriyeho mu muco, barahahirana, ndetse bakaba barafatanyije mu rugamba rwo kubohora ibihugu byombi. Ibi rero byagakwiye kuba umusingi ukomeye wo guhamya umubano ukomeye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Icyakora uwo mubano mwiza ntiwakomeje hagati y’ibyo bihugu, bigira n’ingaruka mu kudindiza iterambere ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ikaba ari na yo mpamvu intumwa z’ibihugu byombi zahuye kugira ngo zirebere hamwe uko uwo mubano mwiza wagaruka.

Ambasaderi Nduhungirehe yibukije abari muri ibyo biganiro ko hashize amezi ane amasezerano ya Luanda ashyizweho umukono, hakaba hashize amezi atatu inama yahurije intumwa z’ibihugu byombi i Kigali ibaye. Ibyavuye muri izo nama zombi byagaruye icyizere mu bantu ko umubano mwiza ugiye kugaruka hagati y’u Rwanda na Uganda.

Nduhungirehe yavuze ko iyo nama y’i Kampala ari umwanya mwiza wo kureba niba ibihugu byombi byubahiriza ibyo byumvikanyeho.

U Rwanda rushinja Uganda kutagaragaza ubushake mu kubahiriza amasezerano

Nyuma y’amezi atari make ashize ibihugu by’u Rwanda na Uganda byiyemeje kuvugurura umubano ukarushaho kuba mwiza, u Rwanda ruvuga ko igihugu cya Uganda nta bushake cyigeze kigaragaza mu kubahiriza amasezerano y’i Luanda n’ay’i Kigali.

Nduhungirehe ati “Aho kugira ngo ibintu bijye mu buryo, ahubwo byarushijeho kuba bibi kuko ibyo u Rwanda rwasabaga ko bikwiye guhagarara, byarushijeho kwiyongera.”

Nduhungirehe yongeyeho ati “ibikorwa byo gushyigikira imitwe yitwaje intwaro ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, no gufunga mu buryo budakurikije amategeko Abanyarwanda bari muri Uganda byarakomeje.”

Nduhungirehe kandi yavuze ko igihugu cya Uganda cyakomeje gushyigikira ibikorwa by’iyo mitwe y’abarwanyi, abayobozi bayo na bo bakomeza guhabwa ubufasha n’inzira mu gihugu cya Uganda, bigizwemo uruhare na bamwe mu bayobozi bakuru mu gihugu cya Uganda.

Bimwe mu bitero byibasiye u Rwanda byagizwemo uruhare na Uganda

Mu ijambo rye, Ambasaderi Nduhungirehe yasobanuye ko mu ijoro ryo ku itariki 03 rishyira tariki 04 Ukwakira 2019, abarwanyi bo mu mutwe w’inyeshyamba witwa RUD-Urunana bagabye igitero gikomeye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda.

Abagabye icyo gitero baturutse mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, hafi n’umupaka wa Uganda n’igice giherereyemo ibirunga. Yavuze ko benshi mu bagabye icyo gitero bahasize ubuzima, abandi bafatwa mpiri (ari bazima).

Babafatanye ibikoresho bitandukanye birimo telefoni ngendanwa, abandi batanga ubuhamya bugaragaza uruhare rwa Uganda muri ibyo bitero.

Hari nimero ya telefoni yo muri Uganda byagaragaye ko nyirayo yavuganye n’abagabye ibyo bitero mbere na nyuma y’ibyo bitero. Iyo nimero byagaragaye ko ari iya Mateke Philemon, Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ubuhahirane n’ibihugu byo mu karere.

Nyuma y’icyo gitero, batatu mu bakigabye bahungiye i Kisoro muri Uganda bahamara igihe gito, nyuma boherezwa mu kigo cya gisirikari cya Makenke i Mbarara, bahava berekeza i Mbuya muri Kampala ku cyicaro cy’Urwego rw’Igisirikari cya Uganda rushinzwe iperereza.

Olivier Nduhungirehe yavuze ko Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda yagaragarije Uganda iby’icyo kibazo tariki ya 14 Ukwakira 2019, ariko kugeza ubu akaba nta gisubizo yigeze ahabwa.

Nduhungirehe yasabye abitabiriye ibyo biganiro kugira icyo bikora kuri ubwo bushotoranyi, yongera gusobanura ko u Rwanda ruzakomeza guharanira icyazana umutekano hagati y’ibihugu byombi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka