
Aya makuru akimara kujya ahagaragara, Ambasaderi Nduhungirehe yahise yandika ubutumwa kuri Twitter ashimira Perezida Paul Kagame kubera icyizere yamugiriye.
Ambasaderi Nduhungirehe ati “Nzakoresha imbaraga zanjye n’ubunararibonye mu guteza imbere umubano mwiza n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’u Buholandi ndetse n’ibindi bihugu.”
I am deeply humbled and grateful to H.E. @PaulKagame for his trust, as he appointed me Ambassador-designate to the Kingdom of #TheNetherlands. I commit to use my energy and experience in promoting good relations and economic exchanges with NL and other countries of accreditation. https://t.co/tLJO3z5r0V
— Amb. Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) August 14, 2020
Mu bandi bahawe imyanya yo guhagararira u Rwanda mu mahanga barimo Nyiramatama Zaina wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc. Hari kandi na Ambasaderi karabaranga Jean Pierre ugiye guhagararira u Rwanda muri Senegal, na Mutsindashyaka Théoneste ugiye guhagararira u Rwanda muri Congo.
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri nibyiza ko H.E Paul Kagame yongeye kugirira icyizere Olivier Nduhungirehe,Imana izamushoboze mu nshingano yahawe.
Nashimishijwe ni uko Nduhungirehe yongeye kugirirwa ikizere , Imana izabane nawe mukazi.
Nshimijwe no kumva ko Nduhungirehe Olivier yagiriwe ikizere n’umukuru w’igihugu, komera Olivier tukuri inyuma.