Mushikiwabo: Afurika yafashe ingamba hakiri kare ziyirinda ubukana bwa #COVID19

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yasobanuye ko kuba Afurika itaribasiwe cyane n’icyorezo cya COVID-19 nk’indi migabane y’u Burayi na Leta zunze Ubumwe za Amerika, byatewe n’uko Afurika yafashe ingamba zikomeye z’ubwirinzi hakiri kare bituma icyorezo kidakwirakwira mu bantu benshi.

Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 23 Mata 2020 mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Abafaransa yitwa France 24 na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI.

Icyakora ingaruka z’icyo cyorezo ntizibura kugera kuri uwo mugabane wa Afurika cyane cyane mu byerekeranye n’ubukungu.

Ku bijyanye no gukuriraho imyenda ibihugu bya Afurika, nk’uko byifujwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na mugenzi we wa Senegal Macky Sall, Mushikiwabo we asanga ibyiza ari ugusubika igihe ibyo bihugu byagombaga kwishyurira izo nguzanyo, bikazazishyura nyuma ariko muri iki gihe bikita ku kuzamura ubukungu bw’ibyo bihugu bya Afurika.

Madamu Mushikiwabo yavuze ko umwe mu misanzu OIF yiteguye gutanga ari uwo gutegura amasomo yakwigishwa hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo ayo masomo afashe abanyeshuri ubu batarimo kwiga ku mashuri yabo nk’uko bisanzwe. OIF kandi ngo izaharanira ko ubwo bumenyi bugera no ku baturage bafite ubushobozi buciriritse n’abandi badakunze gutekerezwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka