Mozambique: Hon. Tito Rutaremara yatanze ikiganiro ku iterambere ry’u Rwanda

Komiseri mu Muryango FPR Inkotanyi, Hon. Tito Rutaremara, yagiriye uruzinduko muri Mozambique, aganiriza abarimo abashakashatsi n’abandi bari bateraniye muri Kaminuza ya Joaquim Chissano.

Hon. Tito Rutaremara
Hon. Tito Rutaremara

Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique, yatangaje ko Tito Rutaremara yabaganirije ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 7 Kamena 2024, akaba yari mu ruzinduko rw’akazi muri Mozambique, aho yari ayoboye itsinda ry’abamuryango ba FPR Inkotanyi bari muri Mozambique.

Bamwe mu bo yaganirije ni abanyeshuri, abashakashatsi n’abarimu ba Joaquim Chissano University ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda mu myaka 30 ishize.

Bwana Tito Rutaremara yagaragaje ko umubano w’u Rwanda na Mozambique watangiye ahagana mu mwaka wa 1970, ubwo nyakwigendera Fred Gisa Rwigema n’abandi bari kumwe bagiriraga imyitozo muri Mozambique.

U Rwanda na Mozambique ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano wihariye n’ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo by’umwihariko n’iz’umutekano, cyane ko inzego z’umutekano z’u Rwanda ari zimwe mu ziri mu bikorwa byo kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu musaza nemera ibitekerezo bye.Afite ubunararibonye kandi yarize cyane.Gusa aho dutandukaniye,nuko igihe abanyamakuru bamubazaga niba yemera Imana,yarababajije ati se yo yaremwe nande? Byerekana ko nawe ashidikanya cyangwa atemera ko Imana ibaho.Nibuze niyemere ko Imana yamuremye.Niyo yamuhaye ubwenge,ibyo kurya,umwuka ahumeka,amazi anywa,etc...Amenye ko niba ashaka kuzazuka ku munsi wa nyuma agahabwa ubuzima bw’iteka,Imana imusaba kuyishaka ashyizeho umwete,ntiyibere gusa mu gushaka iby’isi.Bible ivuga ko abibera mu by’isi gusa batazazuka kuli uwo munsi.Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Nubwo bababeshya ko baba bitabye imana.

masabo yanditse ku itariki ya: 8-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka