Minisitiri w’Intebe yakiriye ubwegure bwa Dr. Isaac Munyakazi na Evode Uwizeyimana

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko ku mugoroba wo ku wa kane tariki 06 Gashyantare 2020, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y’Ubutabera na Dr Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi.

Ubwo bwegure, Minisitiri w’Intebe ngo azabushyikiriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Dr Isaac Munyakazi (Ifoto: Internet)
Dr Isaac Munyakazi (Ifoto: Internet)
Evode Uwizeyimana (Ifoto: Internet)
Evode Uwizeyimana (Ifoto: Internet)

Minisitiri Munyakazi biravugwa ko yaba yeguye biturutse ku buriganya mu mitsindire y’abanyeshuri. Naho kuri Evode Uwizeyimana, we birakekwa ko ukwegura kwe kwaba gufite aho guhuriye n’ibiherutse kumuvugwaho byo guhutaza umugore.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse gutangaza ko rurimo gukora iperereza ku bivugwa kuri Evode Uwizeyimana ushinjwa guhohotera umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yemereye KT Press ko RIB yari irimo gukora iperereza kuri icyo kibazo.

Minisitiri Uwizeyimana yasabye imbabazi ku rubuga rwa Twitter, ariko ntibyabujije abantu gukomeza kumunenga kubera indi myitwarire ye mibi abakoresha Twitter bahise bagaragaza.

Bivugwa ko no ku nyubako ya Kigali Heights naho yigeze guhutaza umuntu ushinzwe umutekano wari wamwitiranyije n’umuturage usanzwe, bikanavugwa ko yigeze gukubita umushinwa bari bagiranye ikibazo mu muhanda.

Yigeze kumvikana kandi yita abanyamakuru imihirimbiri, aya magambo akaba atarashimwe n’abayumvise.

Ingingo ya kane y’itegeko rigenga imyitwarire y’abayobozi ryo muri 2013 ivuga ko umuyobozi by’umwihariko uwo ku rwego rw’igihugu abujijwe gukoresha umwanya afite mu guhohotera abaturage cyangwa guhonyora amategeko.

Iryo tegeko kandi ribuza abayobozi kujya mu bikorwa by’imicungire mibi y’inzego bayobora no gushaka kuremera kurusha izo nzego, rikanababuza kujya mu bikorwa bibatesha agaciro cyangwa ibigatesha urwego bayobora nk’uko bigaragara mu ngingo ya 12, iya 13 n’iya 14 z’iryo tegeko.

Biravugwa ko imyitwarire nk’iyi ivugwa muri iri tegeko ari yo yatumye aba bayobozi bombi begura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Evode yakoraga neza weeeee gusa mumenyeko ikosa rimwe gusa ritagakwiye gutuma umuntu yegura haribindi tutamenya

Santana chris yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

Bwana Munyakazi nari muzi mu burezi yakoraga neza inshingano ze.
Ibyo ashinjwa sinzi niba ari ku rwego rwo kuba yabikora. Muzi nk’inyangamugayo

Kamile yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

Hello burya Koko ubutabera ni bwiza na minister iyo ahohoteye umugore arahanwa? Rwose ibi biha abanyarwanda icyizere cyo kuyoborwa nta busumbane

Alias yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

Ndumva hakwiye kumenyekana icyatumye abo bagabo begura kumirimo kuko bakoraga akazi neza pe gusa hamenyekane impamvu mbere Yuko basimbuzwa abandi murakoze

kennedy yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

Kubijyanye no kwegura kwabo ba Minister s ndumva Atari ikibazo kiremereye. Kuko aho kugirango wice akazi, wagasezera kubwinyungu za benshi.

Nshimiryayo Ange yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka